Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’inzego z’umutekano zitandukanye zifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu gikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge byakusanyijwe birimo Urumogi, Kanyanga n’inzoga zo mu mashashi; bibarirwa agaciro k’asaga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda abaturage basabwa ubufatanye mu kubihashya.
Ibi byabaye kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2026, ubwo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwenyemera.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Bagirishya Pièrre Claver yashimiye abaturage kuba bitabiriye iki gikorwa, ababwira ko biba bigamije kugaragariza abaturage ububi bw’ibi biyobyabwenge abasaba gufatanya n’ubuyobozi no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobwabwenge batanga amakuru.
Yagize ati: “Abaturage turabashimira ko mwitabiriye ubutumire bwacu mukaza kwifatanya natwe mu gikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobwabwenge. Impamvu ituma tubatumira ni uko tuba dushaka ko musobanukirwa neza ibibi by’ibi biyobyabwenge, turabasaba kubyirinda mutanga amakuru.”
Yongeye ati: “Gukumira no kurwanya ibiyobwabwenge Igihugu kibikora ku bw’inyungu z’abaturage, rero niba uri umuturage ukaba uzi umuntu ubicuruza cyangwa ubifite ukwiye kugendera mu mujyo wa Leta ugatanga amakuru hakiri kare kugira ngo bifatwe bitarangiza ubuzima bw’abaturage. Urubyiruko ruri hano uyu munsi ibi bijye bibagaragariza ko mukwiye kwirinda ibintu nk’ibi bibangiriza ubuzima, Igihugu cyanyu kibakeneye mu meze neza mufite ubuzima buzira ibiyobwabwenge.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibikorwa nk’ibi babyishimira cyane kuko ibiyobwabwenge byangiza ubuzima.
Uwitwa Kayijuka Richard utuye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwenyemera, yagize ati: “Biradushimisha iyo tubona ubuyobozi bwacu burwanya ibiyobwabwenge kuko usanga byangiza ubuzima bwacu, rero nk’uko twabisabwe, natwe dufite uruhare mu gufasha ubuyobozi kurwanya ibi biyobyabwenge dutangira amakuru ku gihe y’aho twabibonye ndetse n’ababikoresha kugira ngo tugire uruhare mu kurengera ubuzima bwacu.”
Uwimbabazi Ernestine na we utuye mu Murenge wa Karangazi, yagize ati: “Ibiyobwabwenge byangiza ubuzima bwacu ndetse uwabikoresheje bimubuza amahoro n’umutekano, rero kubimena no kubitwika ni igikorwa twishimira kandi tubona ko ari ingenzi, twasobanuriwe ko natwe nk’abaturage dufite uruhare mu kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge dutanga amakuru kandi ku gihe.”
Muri rusange ibiyobwabwenge byamenwe bikanatwikwa birimo Urumogi, Kanyanga n’inzoga zo mu mashashi za Zebra Gin na Chief Waragi bifite agaciro k’amafaranga angana na 13,267,900 Frw, byose byafatiwe mu Murenge wa Karangazi bifatanwa abari babitwaye.
Kanyanga zamenwe zingana na litiro 96, urumogi ibiro 200 n’Inzoga zo mu mashashi zingana 19,483.











