MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
13/10/2026

Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya jawa haterwa ibiti bigera ku bihumbi bitanu kuri hegitari ebyiri, ubuyobozi bukangurira abaturage gukangukira guhinga igihingwa ngengabukungu cya kawa kuko ari kumwe mu gihingwa cyinjiza amafaranga menshi mu Gihugu no mu Banyarwanda bagihinga muri rusange.

Igihembwe cy’ihinga cya kawa cyatangirijwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Tababwe.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bavuga ko ubu buhinzi burimo inyungu ndetse ko kubukora bishoboka.

Uwitwa Karomba Faustin umuhinzi wo mu Murenge wa Tabagwe uhinga kawa kuri hegitari ebyiri, yagize ati: “Ubuhinzi bwa kawa burashoboka cyane, iyi ni inshuro ya gatanu muri uyu Murenge haterwamo ikawa kandi muri izo nshuro zose umusaruro warabonetse kandi uhagaije bityo bidufasha kubonamo amafaranga ndetse no mu gihe twita icy’impeshyi sinjya nsarura ibiro biri munsi 120. Icyiza cyo guhinga kawa ni uko ari igihingwa ushobora guhinga mu rutoki kandi ntihagire ikibangamira ikindi.”

Kimwe na Dusabe Jean Marie Vianney umuhinzi wa kawa mu Murenge wa Matimba, yagize ati “Guhinga igihingwa cya kawa birashoboka cyane kuko nanjye narayihinze kandi  yera neza ndanasarura, ni inshuro ya kabiri maze gusarura kawa yanjye, kandi umusaruro tubona uradufasha cyane ndetse twishimira ko ari igihingwa kivangwa n’ibindi ntibyangirike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague yasabye abahinga kawa kubikora kinyamwuga ndetse bagafasha abandi batarabyumva kubumvisha akamaro ko guhinga kawa bakarushaho gukunda igihingwa cya kawa, abizeza ubufatanye nk’ubuyobozi ndetse anavuga ko abafite urutoki batangira bagateramo igihingwa cya kawa bityo bikarushaho kuzamura iterambere ry’umuturage.

Yagize ati: “Gahunda y’imyaka itanu y’Akarere kacu kugeza muri 2029, dufite gahunda y’uko nibura tuzaba tumaze guhinga kawa ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 4,500, ariko iyo turebye umuvuduko turiho tubona y’uko ubwo buso tuzaba twaraburengeje, igihingwa cya kawa gikwiye kuba ari igihingwa kiri ku butaka bugari kuko ari igihingwa watera mu rutoki ntibibangamirane.”

Yongeye ati: “Mu rwego rwo gufasha abahinga kawa guhangana n’ubushyuhe bugaragara mu Karere kacu ni uko dufite gahunda yo gukomeza gutera ibiti bivangwa n’imyaka aho muri uyu mwaka duteganya gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibindi biti bigera kuri miliyoni 4, icyo dusaba abaturage ni ugukunda igihingwa cya kawa kuko ni igihingwa giteza imbere uwagihinze ndetse kinatwinjiriza amadovize, ikindi abaturage bakwiye kumva ko bagomba kugira uruhare mu kuyinywa ndetse no kuyicuruza.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2027 A hateganyijwe guhingwa ubuso busaga hegitari 920, hakaba hazaterwa ingemwe za kawa zisaga miliyoni ebyiri na magana atatu (2,300,000) mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

Mu karere ka Nyagatare hakaba hari hasanzwe hatewe ubuso busaga hegitari 3,230, mu mwaka ushize umusaruro wa kawa z’ibitumbwe wabonetse wanganaga na toni 1,782.

Ubuyobozi bwizera ko abaturage bose nibamara gusobanukirwa no kuyoboka guhinga igihingwa cya kawa bizatuma intego bihaye ya 2029 yo kuba kawa izaba ihingwa kuri hegitari 4,500 izaba yaragezweho ndetse n’umusaruro ukiyongera cyane ko muri aka karere hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rutunganya ikawa.

Abaturage basobanuriwe uko batera neza kawa
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yifatanyije n’abahinzi gutera kawa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU