MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/10/2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera gukomeza kugira uruhare mu biganiro byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa kugira ngo bikomeze gufasha umuryango Nyarwanda kuwomora ibikomere bituruka mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2026, ubwo yifatanyaga n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera muri ibi biganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ababyitabiriye basabwa kurebera hamwe no gushaka ibisubizo ku nzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ashingiye ku nyandiko n’ibimenyetso by’amateka, Minisitiri Dr.Bizimana yagaragaje ko ivanguramoko ryaranze ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda na Habyarimana mu nzego zitandukanye nk’imirimo ya Leta n’Uburezi kugeza bukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abategetsi batigeze bibona nk’Abanyarwanda, yaba ari Prezida Kayibanda n’ishyaka rye PARMEHUTU cyangwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND, ahubwo bahamyaga ko Abatutsi badakwiye kugira uburenganzira bumwe nk’ubw’abandi Banyarwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ibiganiro bishimgiye ku kuri byomora ibikomere bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Turashimira Unity Club yateguye ibi biganiro ku bufatanye na MINUBUMWE. Ibiganiro bishingiye ku kuri bigira umumaro mu komora ibikomere by’amateka. Turagaya kandi abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside harimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu mahanga.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba abitabiriye ibi biganiro kuba ba Ambasaderi b’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ibiganiro bikagezwa mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abari mu madini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta, inzego z’abagore, n’urubyiruko, abarimu, n’abandi bari mu mirimo itandukanye.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko kuzirikana ubumwe atari ikintu wubaka umunsi umwe ngo bibe birangiye ahubwo ari urugendo. Yavuze ko ubumwe bugomba guhora bwubakwa, bukabungabungwa kandi bukarindwa.

Ati: “Amateka yacu yatweretse ko iyo ubumwe busenyutse, bigira ingaruka mbi nyinshi. Ariko nanone yatweretse ko iyo Abanyarwanda bashyize hamwe, bagasangira icyerekezo kandi bagaharanira icyiza bashobora guhangana n’ibikomeye no kugera kuri byinshi.”

MINUBUMWE yagaragarije abitabiriye ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa barimo abari abayobozi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, abagore n’urubyiruko, urugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho Ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye ku gipimo cya 82.3% muri 2010 kikagera kuri 95.3% mu mwaka wa 2025.

Ibi biganiro bizakomereza mu Ntara, Amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa ahurire mu Turere twagenwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026
Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana
Uburezi

Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU