MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage barasabwa kwitabira amatora y’inzego zegerejwe abaturage n’Inama z’Igihugu

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
28/09/2026
Kanzayire Velene, Umukozi uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Kayonza

Kanzayire Velene, Umukozi uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Kayonza

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana basabwe kwitabira amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’Inama z’Igihugu azatangira ku wa 24 Ukwakira 2026, bakazatora  ku gihe kandi bagakoresha neza uburenganzira bwabo bwo gutora.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’Umuganda usoza uku kwezi kwa Nzeri, harimo n’ubutegeza abaturage kuzitabira amatora yo muri uyu mwaka wa 2026. Mu Murenge wa Nzige, mu Kagari ka Kigarama, Umukozi uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Kayonza, Kanzayire Velene, yasabye abaturage kwitegura aya matora no kuyagiramo uruhare.

Kanzayire yasabye abaturage kuzatora ku gihe kandi bagakoresha neza uburenganzira bwabo bwo gutora, abasaba kandi gukurikiza amabwiriza azatangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ati: “Turabasaba kwitabira amatora, mukazatora ku gihe kandi mukazatora neza. Ni inshingano n’uburenganzira bw’umuturage kugira uruhare mu matora.”

Yibukije ko icyiciro cya mbere cy’amatora kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026, ku rwego rw’Umudugudu, bityo abaturage bakwiye kwitegura hakiri kare no gukurikirana amakuru ajyanye n’amatora.

Amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’Inama z’Igihugu azatangira ku wa 24 Ukwakira 2026, azakorwa mu byiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu, kugeza ku rwego rw’igihugu mu byiciro byihariye; aho azasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’igihugu.

Ku wa 24 Ukwakira 2026, hazatorwa abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu, Abahagarariye abaturage n’abakandida b’abagore ku rwego rw’Umudugudu.

Ku wa 31 Ukwakira 2026, hazatorwa abahagarariye abaturage n’Abajyanama b’abagore ku rwego rw’Akagari, ni mu gihe Ku wa 7 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye n’inzego z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umurenge.

Ku wa 14 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere.

Ku wa 17 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abajyanama b’abagore batanu bahagarariye 30% by’Inama Njyanama y’Akarere.

Ku wa 21 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abajyanama rusange Umunani(8) naho Ku wa 24 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abagize Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere.

Ku wa 28 Ugushyingo 2026, hazatorwa Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara/Umujyi wa Kigali ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Intara.

Ku wa 30 Ugushyingo 2026, hazatorwa Abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu baturage bitabiriye Umuganda wabereye mu Kagari ka Kigarama baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko biteguye kuzitabira amatora no gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora.

Nziyomaze Anastase yagize ati: “Amatora ni uburenganzira bwacu. Tuzitabira kandi tuzatora ku gihe kugira ngo tugire uruhare mu gushyiraho abayobozi bacu.”

Kayiranga Luis yavuze ko kuba amatora azabera ku rwego rw’Umudugudu ari ingenzi, kuko abayobozi batorerwa kuri uru rwego baba begereye abaturage, ati: “Umuyobozi wo ku Mudugudu aba azi abaturage n’ibibazo byabo, ni yo mpamvu ari ngombwa ko twitabira aya matora kandi tugatora neza.”

Abaturage basabwe gukomeza gukurikirana amakuru atangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo bamenye neza gahunda y’amatora n’ibindi bizakenerwa mu byiciro bitandukanye by’amatora.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma: Inzira z’abafite ubumuga ku nyubako za Leta zashyizwe mu byihutirwa mu igenamigambi
Amakuru

Ngoma: Inzira z’abafite ubumuga ku nyubako za Leta zashyizwe mu byihutirwa mu igenamigambi

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

06/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro bugeze ku kigero cya 71%

Ngoma: Ubwitabire bwo kuboneza urubyaro bugeze ku kigero cya 71%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU