Mu ifoto y’umunsi MUHAZIYACU yateguye uyu munsi, umwe mu baturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo agaragara ahungiye mu Rwanda ahetse umwana mu bitugu, undi amuziritse ku kuboko kugira ngo bataza gutandukana.
Uku guhunga kwabaye nyuma yo kubwirwa ko abatuye mu mujyi wa Goma bawuvamo kuko hari amakuru y’abahanga yemeza ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka. Ingaruka nyinshi z’iruka ry’ikirunga cy’i Goma kandi zigera by’umwihariko ku batuye mu Mujyi wa Rubavu mu Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda cyarutse, iruka rigakurikirwa n’imitingito ya hato na hato yahitanye ubuzima bwa bamwe ikanangiza ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo n’imihanda mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyi ni ifoto yagaragaye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.







