Ibyamamare byaganiriye n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma byarushishikarije gukoresha impano n’imbuga nkoranyambaga mu bikorwa byiza, bigaragaza ko umuntu ashobora kwamamara no kugira uruhare mu iterambere ry’abandi atifashishije ibiyobyabwenge.
Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, mu muganda udasanzwe wabereye mu Murenge wa Kibungo, wahuje urubyiruko, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma n’inzego z’umutekano.
Iki gikorwa cyari muri gahunda ya #SoberGen, igamije gukangurira urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no guhitamo imyitwarire ibafasha kubaka ejo hazaza.
Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muganda, urubyiruko rwagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho gikomeye cyo kugeza ku bandi ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, ukanazikoresha neza bitabaye ngombwa ko unywa ibisindisha.
Sebasaza Daniel, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Danizo Official, yavuze ko urubyiruko rushobora gukoresha izo mbuga mu buryo bubafasha gutekereza neza no kubaka izina ryiza.
Yagize ati: “Usanga ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ngo ngurira icyuma nkutukire umuntu, ariko birashoboka ko ubu umuntu yajya ku mbuga nkoranyambaga kandi atasinze, ubuyobozi bwacu budusaba guhora dufite ubwenge tukabasha gutekereza neza tukiteza imbere.”
Yongeyeho ko urubyiruko ari rwo ruzagira uruhare mu kuyobora Igihugu mu gihe kiri imbere, bityo rukaba rukwiye kwirinda ibishobora kubangamira ubushobozi bwarwo.
Ishema Aline, umwe mu bakoresha cyane urubuga rwa X, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuburira abandi ku ngaruka zabyo.
Yagize ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga usanga abenshi banywa ibiyobyabwenge cyangwa babyamamaza ariko ubu turi muri gahunda yo kubirwanya no kubihagarika kuko bigira ingaruka nyinshi.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rugira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwatangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu buryo bukomeye cyane kandi rwose babigezeho mu buryo bugaragara kuko aho bajya hose batanga ubutumwa barwanya ibiyobyabwenge.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku buzima, imiryango no ku mibereho y’abaturage. Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite mu kwiteza imbere aho kuyapfusha ubusa kubera ibiyobyabwenge.
Ati: “Amahirwe Igihugu cyahaye urubyiruko ntakwiye gupfushwa ubusa, kujya mu biyobyabwenge ni uguta umwanya kandi uba uzawicuza mu myaka iri imbere, mwirinde kubinywa.”
Ubu bukangurambaga buje mu gihe Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba iherutse gutangaza ko yafashe abantu 21 bakekwaho kugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Aba bantu bafashwe nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa birimo amacupa arenga 6,000 y’inzoga zo mu bwoko bwa Zebra Gin, nk’uko amakuru yatanzwe na Polisi abivuga.







