MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RIB yataye muri yombi abandi 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
17/09/2026

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse ko dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Aba biyongereye ku bandi 81 bari barafashwe mbere, ubu bakaba bakurikiranwe mu butabera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.

Yagize ati: “Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha. Icyo twakwibutsa abantu ni uko iperereza rigikomeje no mu tundi Turere.”

Aba bantu 46 bafashwe bakomoka mu turere dutandukanye. Harimo umwe wo mu Karere ka Kirehe, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, 16 bo muri Nyabihu, babiri bo muri Musanze, batatu bo muri Gicumbi, bane bo muri Nyamagabe na batatu bo mu Karere ka Huye.

RIB yavuze ko dosiye z’abafashwe bo mu turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026.

Naho dosiye z’abafashwe bo mu Karere ka Gicumbi zo zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.

RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje uburyo budasanzwe bwakoreshejwe mu gufasha abanyeshuri gukopera. Aho bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakekwaho kwihindura abatetsi kugira ngo babashe kugera ahakorerwaga ibizamini bya Leta.

Mu buryo bumwe bwagaragajwe na RIB, umwe mu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa yajyanaga ibyo guteka aho ibizamini byaberaga. Umwe mu bagenzuraga ahakorerwaga ikizamini akamufasha kubijyana mu gikoni, aho ikizamini cyakorwaga, nyuma bakajya gukopeza abanyeshuri.

Aba bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri. Icya mbere ni gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, icyaha kiri mu byiciro by’ibyaha bya ruswa.

RIB ivuga ko umuntu uramutse ahamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni 10 Frw, hashingiwe ku ngingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Bakurikiranywe kandi ku cyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, giteganywa n’ingingo ya 150 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye urubyiruko kwirinda ibyarwangiriza ubuzima

Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yasabye urubyiruko kwirinda ibyarwangiriza ubuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU