MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umukamo uboneka ku munsi wiyongereyeho litiro ibihumbi 8 mu myaka itanu

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/09/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kubera ingamba zigamije guteza imbere ubworozi no kuzamura umukamo zafashishe ku buryo bugaragara kongera umusaruro w’amata mu gihe cy’imyaka itanu ishize, aho umusaruro w’amata wabonekaga ku munsi wiyongereyeho litiro zigera ku bihumbi 8.

Mu giye cy’imyaka itanu m Karere ka Gatsibo umusaruro w’amata uboneka ku munsi wariyongereye uva kuri litiro ibihumbi 57 muri 2021 ugera kuri litiro ibihumbi 65 ku munsi muri uyu mwaka wa 2026.

Bisobanurwa ko mu rwego rwo guteza imbere ubworozi ndetse no kongera umusaruro w’umukamo mu Karere hibanzwe cyane kuri gahunda zirimo gukingira amatungo, aho igipimo cy’amatungo akingirwa cyazamutse kikava ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2021 kikagera ku kigero cya 85% muri 2026.

By’umwihariko kugera muri uyu mwaka wa 2026 gusa hakingiwe inka ibihumbi 84,096; ihene zigera 115,469; ndetse n’intama zigera 6,337.

Gahunda ijyanye no gutera itanga inka hagamijwe kugira ubwoko bwiza bw’inka ndetse no kongera umusaruro biri mu byatumye umusaruro w’amata uzamuka muri iki gihe cy’imyaka itanu, umubare w’inka zaterwaga intanga mu mwaka wa 2021 zageraga 2,820 muri 2026 umubare warazamutse ugera 19,531.

Akarere ka Gatsibo kandi kashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye naho gukusanyiriza umukamo, mu myaka itanu ishize amakusanyirizo y’amata (MCC) yarongerewe agera ku makusanyirizo arindwi muri 2026 avuye ku makusanyirizo atanu yari ahari muri 2021.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza kandi ko gahunda ya Leta ya Giranka nayo iri mu byafashije mu guteza imbere ubworozi cyane cyane ku baturage b’amikoro make, bituma n’umusaruro w’amata wiyongera ndetse n’imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, muri gahunda ya Girinka muri 2021 hari hamaze gutangwa inka zigera 20,812. Ni mugihe byageze mu mwaka wa 2026 inka zimaze gutangwa muri Girinka zigeze 25,037.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko mu byafashije kuzamura umusaruro w’amata harimo na gahunda yo kororera mu biraro no guhinga 70% by’ubutaka bwororerwagaho.

Aragira ati: “ Twabonye ko gahunda yo kororera mu biraro igira uruhare rukomeye mu kongera umukamo, dufite intego ko muri iyi gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 umusaruro w’amata ugomba kuzamuka ukagera kuri litiro ibihumbi 100 ku munsi uvuye kuri litiro ibihumbi 65 tubona ubu ngubu kandi twizeye kubigeraho ku bufatanye n’aborozi, ubundi twajyaga duhura n’ikibazo cyo kubura ubwatsi mu gihe cy’izuba ariko ubu byaragabanyutse kubera guhunda nziza yo kororera mu biraro no gihinga 70% by’ubutaka bwororerwagaho byatumye aborozi babona ubwatsi bakabubika bikabafasha kugaburira inka mu gihe cy’izuba ndetse inka nazo zigakomeza gutanga umusaruro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bushishikariza aborozi kwitabira gahunda zigamije guteza imbere ubworozi ndetse no kongera umusaruro w’amata, harimo guteza intanga, gukingiza amatungo no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abavuzi b’amatungo.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka zigera 84,095.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe Volleyball Club yasinyishije abakinnyi 10 n’umutoza mushya

Kirehe Volleyball Club yasinyishije abakinnyi 10 n’umutoza mushya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU