Mu Karere ka Kayonza hari abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bafite abana bato babyaye bakirera nk’ingaruka z’uko bataboneza urubyaro, kuri uyu wa Gatandatu bagiriwe inama zirimo iyo kuboneza urubyaro, Ubuyobozi bunabasaba kureka uburaya kuko kubugumamo ari ugushyira ubuzima mu kaga.
Mu biganiro bitegurwa n’umuryango uharanira uburengenzira no guteza imbere ubuzima (Health Development Initiative, HDI_Rwanda) bagirana n’abakora umwuga w’uburaya, abari bitabiriye ibi biganiro bya none tariki 22 Gicurasi 2021 ni abagore n’abakobwa 100, muri aba abarenga 85 bose barabyaye.
Hari n’abaje bitwaje abana babo muri ibi biganiro, iki ni kimwe mu bintu byatunguye cyane abaje kuganiriza aba bagore n’abakobwa bakorera umwuga w’uburaya i Kayonza.
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima akaba n’umujyanama mu muryango Mporanyi Theobard ubwo yatangiraga kuganiriza aba bagore n’abakobwa,
Yagize ati: “Mu turere twose twanyuzemo ni mwe muri Kayonza haje abantu benshi bafite abana, iki ni ikigaragaza ko mutitabira kuboneza urubyaro, turabasaba ko namwe murushaho kwitekerezaho, kuko abenshi muri mwe ntimuzi ba se b’abana banyu; kuko mubonana na benshi.”
Muri ibi biganiro byateguwe na HDI_Rwanda, hanatangirwaga serivisi zo kuboneza urubyaro.

Bimwe mu bitekerezo by’aba bakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Kayonza byumvikanisha uburyo ubuzima bwabo buhangayikishije.
Mutesi Joseline akomoka mu Karere ka Gatsibo, ngo yaje gushakisha amafaranga mu Mujyi wa Kayonza, yagize ati: “Umwana wanjye agize amezi atandatu, hari abo twabyariye rimwe bamaze kugira abana nka batatu, hari abishyiramo ko naboneza urubyaro mu byo akora atashimisha abagabo bamugana, agahitamo kubireka.”
Hari undi mukobwa ufite imyaka 18 na we ufite umwana muto, uvuga ko kuva yabyarira iwabo yabuze ubushobozi bigatuma yishora mu buraya, na we kugeza ubu ntaraboneza urubyaro kandi avuga ko hari abagabo yakira bakamusaba ko badakoresha agakingirizo.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene yasabye abakora umwuga w’uburaya kubureka, kuko gukomeza kubwishoramo ari ugushyira ubuzima bwabo ahabi.
Yakomeje agira ati: “Umwuga wanyu ni umwuga utemewe mu gihugu, icyo Leta ibifuzaho ni uko muwureka mukajya mu yindi myuga, ikibabaje ni uko uko mukomeza kuwishoramo muwuhuriramo n’ibibazo byinshi kandi mukabiteza n’igihugu, kuko abenshi muri mwe mubyara mutabiteganyije.”
Nyuma y’ibi biganiro hafashwe icyemezo cy’uko abakora uburaya mu Karere ka Kayonza bazagana ikigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo bahabwe iyi serivisi yo kuboneza urubyaro ku buntu, dore ko ngo hari n’abatayibona kuko nta mituweli bagira.






