MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Visi Meya Murekatete yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe Igihugu cyarushyiriyeho

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
13/08/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe Igihugu cyabashyiriyeho, rukirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo rubashe kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no kukibera imboni nziza.

Ibi ubuyobozi bwabigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kabuga, hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko. Muri ibi birori, urubyiruko rwasobanuriwe amahirwe Igihugu cyashyizeho arufasha kwiteza imbere, arimo imishinga itandukanye ishyigikira abafite udushya ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu bikorwa byubaka Igihugu, kuko ari imbaraga zacyo z’uyu munsi n’ejo hazaza.

Yagize ati: “Turakangurira urubyiruko kwirinda ingeso zo kwishora mu biyobyabwenge kuko umusaruro Igihugu kibatezeho mutawutanga mwarabaswe n’ibiyobyabwenge. Rero muharanire kuba urubyiruko rutewe ishema no gukora ibiteza imbere Igihugu aho kugisubiza inyuma.”

Yasabye kandi urubyiruko guhuza imbaraga no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ubwo twakusanyaga inzoga zitujuje ubuziranenge, birababaje ko wasangaga abantu bazinywaga cyane ari urubyiruko. Hanyuma ni gute muzabera imboni nziza Igihugu cyanyu namwe ubwanyu mutareba inzoga zarabateye ubuhumyi? Ni byiza ko urubyiruko tuba imbaraga z’Igihugu koko, zubaka kandi vuba, ariko dufite n’ubuzima buzima.”

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ubutumwa bahawe bukwiye kubafasha guhindura imyumvire, bakirinda ibikorwa bishobora kubangamira ubuzima bwabo n’iterambere ry’Igihugu.

Nayituriki Diane, yagize ati: “Biba bibabaje kubona umuntu w’umusore cyangwa se w’inkumi agenda yandika umunani mu muhanda kubera inzoga zitujuje ubuziranenge. Rero icyo dusabwa nk’urubyiruko ni ukureka ibyo byose bibi bituma tudatanga umusanzu wacu ku Gihugu cyatubyaye kugira ngo natwe twubake ejo heza h’Igihugu.”

Uwingeneye Clarisse na we yagize ati: “Ni byo koko urubyiruko dukwiye kuba maso tugaharanira ibyiza byose ku Gihugu, tugafatanya n’ubuyobozi kwigisha abakora ibikorwa bitemewe ndetse no gutanga amakuru ku gihe. Ibyo ntitwabigeraho natwe twarasarishijwe n’inzoga cyangwa se ibiyobyabwenge muri rusange.”

Ikundabayo Clever yagize ati: “Tugomba kumva inama duhabwa n’ubuyobozi, tugakoresha amahirwe Igihugu cyadushyiriyeho. Iyo urubyiruko rukoresheje imbaraga zarwo neza, rufasha imiryango yarwo ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko rusaga 177,981, barimo abagore 90,154 n’abagabo 87,827, Ubuyobozi bw’Akarere bushingiye ku ngano y’urubyiruko rufite bwizera ko rufashe iya mbere mu bikorwa byubaka Igihugu iterambere ryacyo ryakihuta kurushaho cyane ko urubyiruko ari imbaraga z’ubu n’iz’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet asaba urubyiruko gukora ibikorwa byiza byubaka Igihugu no kukibera imboni
Urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi npuzamahanga warwo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Amatsinda y’urubyiruko rukora ubudozi yahawe imashini ku munsi mpuzamahanga warwo

Bugesera: Amatsinda y’urubyiruko rukora ubudozi yahawe imashini ku munsi mpuzamahanga warwo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU