MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Amatsinda y’urubyiruko rukora ubudozi yahawe imashini ku munsi mpuzamahanga warwo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
13/08/2026

Urubyiruko rwo mu mirenge y’Akarere ka Bugesera rukorera umwuga w’ubudozi mu matsinda 17 atandukanye, rwahawe imashini zirimo n’izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu byo bakora kugira ngo barusheho kongera ingano no kunoza ibyo bakora.

Izi mashini bazihawe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hose mu mu Gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari”.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe imashini zo kudoda, rwashimye ko mu mashini bahawe harimo n’izikoresha umuriro w’amashanyarazi, bityo ko zizabafasha gukora neza uyu mwuga.

Uzamukunda Jeannette ukuriye itsinda ‘Twitezimbere Kamabare, avuga ko itsinda abereye umuyobozi ryari rifite imashini zidahagije, ubu bakaba babonye izindi zibunganira mu kazi, ati: “Izi mashini baduhaye rero badukoreye, kuko izo twari dufite nk’itsinda zari nkeya kuko ntabwo zari ziduhagije kuko twari dufite esheshatu zonyine. Rero kuba baduhaye izi, baratwunganiye kandi ikindi cyiza kiruseho ni uko baduhayemo n’imashini y’umuriro kandi ntayo twagiraga. Twabyishimiye nk’urubyiruko ruri mu nzira yo kwiteza imbere binyuze mu matsinda.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal asobanura ko uru rubyiruko rwahawe imashini ari ukugira ngo rurusheho kwiteza imbere ndetse no kwigisha urundi rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga w’ubudozi.

Ati: “Ni urubyiruko rusanzwe rukora ubudozi kandi rwanabwize mu mashuri atandukanye, ariko tukabasaba yuko bakodesha inzu bagakorera hamwe nk’amatsinda ku buryo baba bafite n’ishingano zo kuzajya bigisha urundi rubyiruko rwifuza kudoda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yasabye urubyiruko rwahawe izi mashini zidoda kuzibyaza umusaruro, bagahanga udushya ndetse bagakora cyane bakiteza imbere.

Ati: “Turabasaba gukoresha neza amahirwe yose babona, bagahanga udushya mu byo bakora kugira ngo ibyo bakora bigira agaciro, bityo babivanemo ubushobozi burenzeho noneho bibateze imbere.”

Mu Karere ka Bugesera, habarurwa amatsinda agera kuri 17 y’urubyiruko rukora umwuga w’ubudozi, akaba yose yahawe imashini zirimo n’izikoresha amashanyarazi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal asobanura ko uru rubyiruko rwahawe imashini ari ukugira ngo rurusheho kwiteza imbere ndetse no kwigisha urundi rubyiruko rwifuza kwinjira mu mwuga w’ubudozi
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette yasabye urubyiruko rwahawe izi mashini zidoda kuzibyaza umusaruro, bagahanga udushya ndetse bagakora cyane bakiteza imbere
Uzamukunda Jeannette ukuriye itsinda ‘Twitezimbere Kamabare, avuga ko itsinda abereye umuyobozi ryari rifite imashini zidahagije, ubu bakaba babonye izindi zibunganira mu kazi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma

Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU