MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hejuru ya 52% bya moto zapimwe byatsinze isuzuma ry’imyuka ihumanya

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
06/08/2026

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko moto zirenga 14,000 zimaze gusuzumwa imyuka zisohora kuva gahunda yo kuyipima yatangira mu Ugushyingo 2025.

Iki gikorwa cyatangijwe nyuma y’ishyirwaho rya politiki isaba ibinyabiziga bikoresha lisansi gusuzumwa imyuka bisohora, hagamijwe kugabanya ihumana ry’ikirere, cyane ko moto zibarirwa muri 47% by’ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025 kugeza muri Nyakanga 2026, hamaze gupimwa moto 14,170, ndetse umubare wazo ukomeje kwiyongera uko ba nyirazo bagenda bumva akamaro k’iki gikorwa.

Yagize ati: “Hamaze gupimwa moto zose hamwe 14,170. Birumvikana ko ari nke ugereranyije n’iziri mu mihanda, cyane cyane iziri muri Kigali. Ariko umubare wagiye uzamuka buhoro, muri 2025 hapimwe moto 1,639, naho muri 2026 kugeza ubu hamaze gupimwa 12,531.”

Polisi ivuga ko mu ntangiriro hari abatinyaga ko moto zabo zishobora kutemererwa gukomeza gukora, ariko isuzuma ryagaragaje ko izikoresha lisansi zisanzwe zatsinze ku kigero gishimishije.

ACP Rutikanga yagize ati: “Abantu ntibanatinye kuko hari ubwo wumva ko harimo ikibazo, oya. Moto ni nyinshi kandi ziratsinda.”

Imibare igaragaza ko hejuru ya 52% bya moto zapimwe zujuje ibisabwa, mu gihe izatsinzwe ahanini ari izahinduwe uburyo zikoresha lisansi kugira ngo zigabanye amavuta, ibintu bituma moteri zangirika zikarekura imyotsi y’umukara ihumanya ikirere.

Yasobanuye ati: “Ikibazo si umwotsi ubwayo, ahubwo ni ibirimo. Hari imyotsi idahumanya ikirere, ariko iyo moto yafashwe nabi igasohora ibyotsi by’umukara, ni byo bigira ingaruka.”

Polisi yibukije ko iri suzuma rireba moto zose zikoresha moteri ya lisansi cyangwa mazutu, yaba izikora ubucuruzi, izigendwaho n’abaturage cyangwa izikoreshwa mu kazi ka buri munsi. Gusa, moto zikoresha amashanyarazi ntizirebwa n’iyi gahunda.

ACP Rutikanga yavuze ati: “Byumvikane neza ko iyi gahunda itareba moto zikoresha amashanyarazi. Abenshi maze kubona baraziyobotse, ntawe ukijya kuri izi moto zindi, ngira ngo ni uko ntawe ukigura amavuta. Gukoresha isuzuma ntibihenze, igihenze ni uwo mwuka uhumanya ikirere.”

Moto isuzumwa isabwa ko binyuze ku rubuga rwa Irembo,  nyirayo yishyura 16,638 Frw. Iyo moto itujuje ibisabwa, nyirayo ahabwa ibyumweru bibiri byo kuyisana, akagaruka kuyipimisha bwo akishyura 8,319 Frw.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva mu Ugushyingo 2025 kugeza muri Werurwe 2026 habanje gukorwa ubukangurambaga bwo gusobanurira abatunze moto ko gusuzumisha imyuka ari itegeko, usibye kuri moto nshya iba ikimara kugurwa.

Iyi gahunda yashyizweho mu gihe imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko indwara z’ubuhumekero ziterwa n’umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kigaragaza ko umwuka wanduye urimo utuvungukira twa PM2.5 dukomoka ahanini ku binyabiziga, twinjira mu bihaha no mu maraso tugatera indwara z’ubuhumekero, iz’umutima ndetse n’izindi ndwara zikomeye.

Polisi ishimangira ko gukoresha iri suzuma atari ugusohoza itegeko gusa, ahubwo ari uburyo bwo kurengera ubuzima bw’abaturage no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane mu gihe umubare wa moto ukomeje kwiyongera hirya no hino mu Gihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Miliyari 67 Frw zigiye gushorwa mu buhinzi buhangana n’amapfa
Ibidukikije

Miliyari 67 Frw zigiye gushorwa mu buhinzi buhangana n’amapfa

04/08/2026
Ikibaya cya Kilala gikurura abakerarugendo benshi muri Pariki y’Akagera
Amakuru

Ikibaya cya Kilala gikurura abakerarugendo benshi muri Pariki y’Akagera

24/07/2026
Bugesera: Bashyizeho ingamba zo kwita ku biti birenga miliyoni ebyeri bigiye guterwa
Ibidukikije

Bugesera: Bashyizeho ingamba zo kwita ku biti birenga miliyoni ebyeri bigiye guterwa

14/07/2026
Iterwa ry’amashyamba ryazamuye umusaruro w’ubuki muri Rwimiyaga
Ibidukikije

Iterwa ry’amashyamba ryazamuye umusaruro w’ubuki muri Rwimiyaga

25/06/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imbogamizi twagiraga ni uko abamenye amakuru mbere bagiye kuzihisha- Meya Gasana avuga ku gikorwa cyo guca inzoga zitemewe

Imbogamizi twagiraga ni uko abamenye amakuru mbere bagiye kuzihisha- Meya Gasana avuga ku gikorwa cyo guca inzoga zitemewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU