MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ibigori bizahingwa kuri hegitari zikabakaba ibihumbi 21 muri 2027A

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
05/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko bwihaye intego yo kongera umusaruro w’ibigori mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, bigahingwa kuri hegitari 20,943, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’ibiribwa no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibi byagarutsweho mu nama yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2027A, aho hagaragajwe gahunda zitandukanye zigamije gutuma ubuhinzi bukorwa neza, zirimo gutanga imbuto n’ifumbire ku gihe, gukoresha ubuhinzi bubungabunga ubutaka (Conservation Agriculture), no gukomeza gahunda yo guhuza ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko icy’ingenzi ari ukwitegura hakiri kare kugira ngo abaturage bazagire umusaruro uhagije.

Ati: “Igihembwe cy’ihinga tugomba kugifata nk’umwanya wo kurushaho gushimangira umutekano w’ibiribwa. Umuturage ushonje biragoye ko wakwitega ibindi bikorwa by’iterambere. Turasaba abafatanyabikorwa bose mu rwego rw’ubuhinzi gukomeza kwegera abaturage, babigisha uburyo bwiza bwo guhinga no kubungabunga ubutaka kugira ngo umusaruro wiyongere.”

Yakomeje avuga ko iteganyagihe rigaragaza ko hazaboneka imvura ihagije, bityo hakaba hakenewe ko imbuto n’inyongeramusaruro bibonekera ku gihe, ndetse ibibazo byose bishobora kuvuka bigakemurwa bitarabangamira ibikorwa byo guhinga.

Yagize ati: “Dufite amahirwe y’uko iteganyagihe ritwereka ko imvura izaba ihagije. Icyo dusabwa ni ukureba ko imbuto n’ifumbire biboneka ku gihe, abaturage bagahabwa serivisi zibafasha guhinga neza. Nidufatanya twese, birashoboka ko twakuba kabiri umusaruro, ari na byo biri mu ntego za NST2.”

Imibare y’Akarere ka Ngoma igaragaza ko muri iki gihembwe hateganyijwe guhingwa ibigori kuri hegitari 20,943, bikaba ari kimwe mu bihingwa byahawe umwanya munini muri site zahujweho ubutaka.

Hanateganyijwe gukwirakwiza imbuto z’ibigori zingana n’ibiro 252,633, ndetse n’ifumbire irimo DAP, UREA na NPK kugira ngo abahinzi babone ibyangombwa byose bibafasha kongera umusaruro.

Akarere kanateganya gushyira imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka kuri hegitari 10,500, hagamijwe kurinda isuri, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro mu buryo burambye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje
Amakuru

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje

07/08/2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abayobozi 108 barirukanywe bazira inzoga zitujuje ubuziranenge 

Iburasirazuba: Abayobozi 108 barirukanywe bazira inzoga zitujuje ubuziranenge 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU