MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu mezi atandatu abantu 11,000 bamaze kuba imbata z’inzoga

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
05/08/2026

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza uburemere bw’ingaruka ziterwa no kunywa inzoga n’ibinyobwa byangiza ubuzima.

Mu mezi atandatu ashize, abantu 11,000 bamaze kuba imbata z’inzoga, ibintu inzego z’ubuzima zigaragaza nk’ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, imiryango ndetse n’iterambere ry’Igihugu.

Uretse umubare munini w’ababaswe n’ubusinzi, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 500 bageze kwa muganga nyuma yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Muri bo, 50 bahasize ubuzima, mu gihe 100 bagize ubumuga bwo kutabona, naho 20 bakomeje kuvurwa indwara zikomeye zifata ubwonko.

Iyi mibare igaragaza ko ikibazo kitakiri icy’abanywa inzoga gusa, ahubwo cyahindutse ikibazo cy’ubuzima rusange gisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango n’abaturage kugira ngo gikumirwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Guverinoma yahagaritse inganda n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage guhagarika kubinywa no gutanga amakuru ku bantu bakibikora cyangwa bakibicuruza.

Inzego z’ubuzima zikomeza kwibutsa abaturage ko kunywa inzoga nyinshi cyangwa izitujuje ubuziranenge bishobora guteza indwara z’umwijima, impyiko, ubwonko n’izindi ndwara zidakira, ndetse bikaba byanaviramo umuntu urupfu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka
Ubuhinzi

Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka

07/08/2026
Bazooka, Bond 7, Konyagi na Vodka na zo ziyongereye mu nzoga zahagaritswe mu Rwanda
Amakuru

Bazooka, Bond 7, Konyagi na Vodka na zo ziyongereye mu nzoga zahagaritswe mu Rwanda

06/08/2026
Kurwara ukivuza udafite Mituweli birahenze cyane kurusha amafaranga wakwishyura bitewe n’ikiciro washyizwemo- Meya Gasana
Ubuzima

Kurwara ukivuza udafite Mituweli birahenze cyane kurusha amafaranga wakwishyura bitewe n’ikiciro washyizwemo- Meya Gasana

06/08/2026
Rwanda FDA yafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye
Amakuru

Rwanda FDA yafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye

05/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abaturage basabwe kwita ku ngamba zo gukumira ibiza

Rwamagana: Abaturage basabwe kwita ku ngamba zo gukumira ibiza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU