Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 27 zikora ibinyobwa bisembuye ndetse gikuraho impushya zose zari zarahawe, gitegeka ko ibinyobwa byose byazo bihita bikurwa ku isoko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 4 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku Itegeko No 003/2018 rishyiraho iki kigo, ndetse no ku bugenzuzi bwakozwe bwerekanye ko hari inganda zitubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge.
Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izi nganda bihita bikurwa ku isoko, abakora ibyo binyobwa bakabikusanya bakabisubiza aho byakorewe, ndetse bakageza raporo y’icyo gikorwa kuri iki kigo mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe itangazo risohokeye. Abakwirakwiza n’abacuruza na bo basabwe guhagarika kubicuruza no kubisubiza ababibahaye.
Iki kigo cyanasabye abaturage bahagarika kunywa ibinyobwa biri kuri uru rutonde, kinategeka ko ibikorwa byose byo kubyamamaza bihita bihagarara ndetse n’ibyapa bibyamamaza bikavanwaho mu Gihugu hose. Cyaburiye kandi ko abazica aya mabwiriza bazafatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.
Mu nganda zafunzwe harimo Advent Group Ltd, Speranza Group Ltd, Unique Beverages Ltd, Gisagara Agro-Business Industries Ltd, Umuhonge Co. Ltd, Life Holistic Ltd, UTAMU WA KAZI Ltd, NA-AP Ltd, Ste Catherine Ltd, Icyizere Group Company Ltd, NCWC Company Ltd, Akahebuje Ltd, Bwiza Coffee Group Ltd, Akiwacu NB&GE Ltd, Super Sharp Multi Business Ltd, MK Icyuzuzo Ltd, Iryamukuru Wine Ltd, White Gate Link Ltd, Ihuriro Drink Ltd, Ishya Brewing Company Ltd, Impano Products Ltd, Akanyamuneza Ltd, Ganira Neza Ltd, East Stone Beverage Ltd, Akanoveri Company Ltd, Akengetse Ltd na Akamaro Ltd.
Bimwe mu binyobwa byategetswe gukurwa ku isoko birimo Mojo Gin, Marksman Gin, Marksman Whisky, Swag Vodka, Golden Barrel Whisky, Speranza Waragi, Super Gin Ordinary, Heritage Cream Liqueur, Indiko Gin, GABI Gin, BUENO Ginger Flavoured Alcoholic Drink, Umwiha Ginger Flavoured Alcoholic Drink, Nkuramire Ginger Flavoured Alcoholic Drink, OASIS Wine, Ganira Wine, Iyunvire Pineapple Wine n’ibindi byinshi byakorewe muri izo nganda.
Rwanda FDA yasobanuye ko atari ibinyobwa byagaragajwe ku rutonde gusa birebwa n’iki cyemezo, ahubwo n’ibindi binyobwa byose bisembuye byakozwe n’izi nganda, nubwo bitaba byanditse kuri uru rutonde, na byo bigomba gukurwa ku isoko. Yanatangaje ko hari izindi nganda zizafatirwa ingamba mu gihe ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza bizaba bikomeje.
Izi nganda 27 zifunzwe, ziyongereye ku zindi 101 nazo zafunzwe nyuma y’uko izikora inzoga zizwi nk’ibyuma nazo zikuwe ku isoko.







