Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye, kizambura impushya zo gukora ndetse gitegeka ko ibinyobwa byose zakoze bihita bikurwa ku isoko, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 3 Kanama 2026 nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko izi nganda zitubahirizaga amabwiriza agenga ubuziranenge n’umutekano w’ibinyobwa bisembuye, bituma impushya zari zarahawe zo gukora no gukwirakwiza ibinyobwa ziteshwa agaciro.
Mu nganda zafunzwe harimo Yego Manufacturers Ltd (Gorilla Gin, Gorilla Coconut Flavored Gin, Leyon Vodka, Lion Heart Rum), Kasesa Distillers and Distributors Ltd (African Gin, Professor Gin/Waragi, Kasesa Gin, Star Waragi, Cabinet Coconut Flavored Waragi), Akeza Karigura No.1 Ltd (Karigura Banana Based Alcoholic Beverage),
Harimo kandi inganda nka Umuhigo Ryohera Ltd (Umucyamo Ginger Flavored Alcoholic Drink, Integuro Banana Based Alcoholic Beverage), Rutsiro Honey Ltd (Umunezero G&H Ginger Flavoured Wine), Ineza Ayurvedic Ltd (Makamburu Banana Based Alcoholic Beverage, Meraneza Ginger Flavored Alcoholic Drink), Indakamirwa Ltd (Indakamirwa Banana Based Alcoholic Beverage); ndetse n’izindi hirya no hino mu Gihugu.
Rwanda FDA yategetse izo nganda zafunzwe guhita zitangira igikorwa cyo gukusanya ibinyobwa byazo biri ku isoko, mu gihe abazikwirakwiza n’abacuruzi basabwe guhagarika kubicuruza no kubisubiza ababikoreye.
Abaturage na bo basabwe guhita bahagarika kunywa ibinyobwa byose bikomoka muri izi nganda 101, mu gihe ibikorwa byo kubikusanya no kubikura ku isoko bikomeje hirya no hino mu Gihugu.
Izi nganda zafunzwe nyuma y’izindi 8 zakoraga inzoga zizwi nk’ibyuma zafunzwe.







Ese izo nganda muvuga zafunzwe si mwe mwari mwarazihaye impushya z ubuziranenge bw ibyo bakoraga ?, none burakeye muhindutse ba nyir inganda ngo barakora ibitujuje ubuziranenge kdi ari mwe mwari mwarabibemereye, Ikigo cy igihugu gushinzwe ubuziranenge cyari gikwiye gusobanura impamvu abanyarda nakoresheje bitemewe kibigizemo uruhare Leta y u Rwanda ikirengera ibihombo kuko cyakoreraga Ku butaka bwarwo .