MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikipe ya Sunrise FC yasinyishije abakinnyi bane bashya

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
01/08/2026

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, ikipe ya Sunrise FC ifashwa n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo yakomeje kongera imbaraga abakinnyi bayo, ubu ikaba yasinyishije abakinnyi bane bashya bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.

Abakinnyi bashya basinyiye Sunrise FC ni Mousa Ndusha, ukina hagati asatira izamu (No.10), wasinye amasezerano y’igihe cy’imyaka ibiri.

Undi ni Hakizimana Adolphe, wakiniraga Gasogi United, ukina inyuma hagati (Centre Back), na we wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Sunrise FC kandi yasinyishije myugariro Essaga Lekoua Francis ukomoka muri Cameroon, ukina nka Centre Back, na we wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uwa kane ni Ndikumana Arteta, wari usanzwe akinira Gicumbi FC, wasinyiye Sunrise FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Izi mpinduka zije nyuma y’uko Sunrise FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje kubaka ikipe ikomeye izahangana n’andi makipe akomeye muri BK Pro League.

Abafana ba Sunrise FC bari bamaze igihe basaba ko ikipe yakongeramo abakinnyi bafite ubunararibonye n’ubushobozi, kugira ngo izabashe guhatana neza mu mwaka wayo wa mbere nyuma yo gusubira mu cyiciro cya mbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali
Umupira w'amaguru

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali

16/10/2026
Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gicuti
Siporo & imyidagaduro

Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gicuti

05/10/2026
Amavubi yatsinze Cape-Vert,  ibitego 2-1
Umupira w'amaguru

Amavubi yatsinze Cape-Vert, ibitego 2-1

29/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwanda FDA yakuyeho ibyangombwa by’abari bemerewe gutumiza Alukoro mu mahanga

Rwanda FDA yakuyeho ibyangombwa by’abari bemerewe gutumiza Alukoro mu mahanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU