MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ikibaya cya Kilala gikurura abakerarugendo benshi muri Pariki y’Akagera

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/07/2026

Ikibaya cya Kilala ni kimwe mu bice byihariye bigize Pariki y’Igihugu y’Akagera, kizwiho kuba ari hamwe mu hantu haboneka inyamaswa nyinshi icyarimwe kurusha ahandi muri iyi pariki.

Giherereye mu majyaruguru ya Pariki, kikaba gikurura abakerarugendo benshi basura Akagera bifuza kwihera ijisho amoko atandukanye y’inyamaswa ziba mu gasozi.

Iki kibaya gifite ibishanga n’ubwatsi bugari bikurura inyamaswa zitandukanye ziza gushaka amazi n’ubwatsi, cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Imiterere yacyo ifunguye ituma abakerarugendo babasha kurebera inyamaswa nyinshi icyarimwe, zirimo impala, imbogo, imparage ndetse n’intare ziza guhiga cyangwa kuruhukira muri ako gace.

Ni imwe mu mpamvu zituma Kilala iba ahantu hakunzwe cyane mu rugendo rwo kureba inyamaswa (Game Drive).

Mugitondo kare no mu masaha y’umugoroba ni bwo iki kibaya gikunze kubonekamo inyamaswa nyinshi, kuko ari bwo ziba zigiye gushaka amazi cyangwa ubwatsi. Abakerarugendo basura Pariki y’Akagera bavuga ko ari hamwe mu hantu horoheye kubona amatsinda y’inyamaswa atandukanye mu rugendo rumwe.

Pariki y’Akagera ni yo yonyine mu Rwanda ibamo inyamaswa zose zigize Big Five, zirimo intare, ingwe, inzovu, imbogo n’inkura. Uretse izi, inabamo amoko arenga 500 y’inyoni n’izindi nyamaswa zitandukanye, ibintu bituma ikomeza kuba imwe mu hantu h’ingenzi h’ubukerarugendo mu Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2010, Pariki y’Akagera icungwa na African Parks ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu kongera umutekano wa pariki, kurinda inyamaswa ndetse no kongera umubare w’amoko yari yaragabanutse, harimo intare n’inkura.

Muri rusange, Pariki y’Akagera yakira abasura basaga 59,000 buri mwaka, barimo Abanyarwanda, abanyamahanga n’abanyamahanga batuye mu Rwanda. Uretse guteza imbere ubukerarugendo, iyi pariki inagira uruhare mu iterambere ry’abaturage bayituriye, kuko 10% by’amafaranga yinjizwa n’iyi pariki ashyirwa mu bikorwa by’iterambere ry’imirenge iyikikije, birimo kubaka ibikorwaremezo no gutera inkunga amakoperative y’abaturage.

Ku bifuza gusura Pariki y’Akagera, Ikibaya cya Kilala gikomeje kuba kimwe mu hantu hadakwiye gusigara ku rugendo rwabo, bitewe n’ubwiza bwacyo n’amahirwe gitanga yo kwibonera inyamaswa nyinshi mu buryo bworoshye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umwami uhinga urusenda asarura toni 26 kuri hegitari

Gatsibo: Umwami uhinga urusenda asarura toni 26 kuri hegitari

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU