Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Ngoma yatsinze ikipe y’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba ibitego 4-3, ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko uyu mukino ugaragaza imikoranire myiza n’itangazamakuru.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2026, kuri sitade y’Akarere ka Ngoma, aho Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu ntara y’Iburasirazuba bakinaga umukino wa gishuti n’ikipe y’abayobozi b’Akarere ka Ngoma.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe zombi zinganya ibitego bibiri, mu gice cya kabiri, ikipe y’Akarere yatsinze ibitego bibiri, mu gihe ikipe y’Abanyamakuru yatsinze igitego kimwe.
Mu butumwa bwe, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya siporo mu ikipe y’Abanyamakuru bo mu Ntara y’Iburasirazuba, Akaba n’umunyamakuru w’ibitangazamakuru bya Radio & TV 10, Ubonabagenda Yousuf, mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu mukino uvuze ikintu kinini, kuko ari umwanya wo guhura n’abayobozi ndetse n’abaturage baje gufana.
Yemeza ko bifasha gushimangira imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’Abanyamakuru.
Yagize ati: “Uyu mukino uduhuza n’abayobozi kandi tugahura n’abaturage baba baje gufasha abaturage, ibi bishimangira imikorere n’imikoranire hagati yacu n’abayobozi, kandi bikatworohera kuba twamenyana, ikindi bituma dukora siporo kuko nubwo utangaza amakuru, bituma tugira ubudahangarwa bw’umubiri wacu, tugatangaza amakuru dufite n’ubuzima bwiza.”
Yakomeje agaragaza ko uyu mukino ubahuza n’abanyamakuru udatuma akazi gapfa cyangwa ngo habeho ubucuti budasanzwe ku buryo bwakwangiza akazi, yemeza ko ahubwo bituma akazi gakorwa neza kandi mu buryo bwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko uyu mukino ari mwiza cyane kuko utuma habaho kungurana inama n’abanyamakuru.
Yagize ati: “Niba hari umwanya mwiza tujya tugira ni igihe tuba turi kumwe n’abanyamakuru, ikintu kidushimisha nk’Akarere ni ugufatanya n’Abafatanyabikorwa, abaturage nibo bafatanyabikorwa bacu ba mbere. Ubuyobozi bw’Akarere turahari mu gushyira umuturage ku isonga ku buryo ikibazo agize gishakirwa igisubizo. Iyo mugaragaje ibitagenda bigakemuka bituma umuturage abaho neza, kuvugira abaturage ni inshingano zanyu kandi turabashimira ko bigenda neza.”
Ni inshuro ya kabiri ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukinnye n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho izi nshuro zombi Ikipe y’Akarere ka Ngoma yatsinze iy’Abanyamakuru.









