Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko umusingi wa FPR Inkotanyi ari ukubakira ku kuri, kwigenzura no guhangana n’ibibazo hagashakwa ibisubizo bifatika, aho yaburiye abayobozi kwirinda guhimba ibyo bagezeho cyangwa kubeshya abaturage.
Perezida Kagame yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2000, baturutse hirya no hino mu Gihugu; aho yagarutse ku nshingano za buri wese mu kubaka Igihugu no kugera ku ntego z’iterambere.
Yasobanuye ko umwimerere wa FPR Inkotanyi ushingiye ku mateka yayo ndetse no ku nshingano buri Munyarwanda afite, agaragaza ko buri wese akwiye guhora yisuzuma akareba aho Igihugu kigeze n’aho kigana.
Yagize ati: “Buri wese, buri gitondo uba ugomba kwibaza ikibazo cy’aho turi n’aho twifuza kugera, wibaze ndetse ushake ibisubizo icyo Abanyarwanda ubwabo bavuga bameze, bijyanye n’ikifuzo cyabo n’aho wifuza kubageza ukibaze kandi ukisubize. Kuko umusaruro ntabwo wawurema gusa ku bwawe ngo abantu babibone kandi bidahari. Niba abana batajya mu ishuri ntabwo wabihimba, ntiwavuga ngo wageze ku ntego yo gushyira abana mu mashuri. Niba badafite ubuzima bwiza n’ikibarengera ntabwo wabihimba ngo uvuge ngo Abanyarwanda bageze ku buzima bwiza kandi bidahari. Iyo bidahari uvuga ibindi, ni urubanza wishyizeho ugomba gusohoza.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibikorwa n’ibivugwa bigomba kujyana n’ibimaze kugerwaho, kuko kubaho gutandukana hagati y’amagambo n’ibikorwa ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Ibyo tuvuga, ibyo dukora, bigomba kugaragara no mu byo tugezeho iyo binyuranye biba ari ikibazo. Ibyo tugezeho iyo bidahwana nibyo dukora, hari ikibazo.”
Yanibukije abayobozi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko inama nk’izi ari umwanya wo kwisuzuma no kureba niba buri wese asohoza inshingano ze uko bikwiye.
Yagize ati: “RPF rero uyu mwanya tuba tubonye w’iki kiganiro, ni ukutwibutsa no kwisuzuma. Uwisuzuma kandi iyo yibeshye cyangwa iyo abeshya ingaruka niwe zigeraho, niwisuzuma ugasanga nta ndwara ufite kandi uyifite, iyo ndwara irakwica kuko waribeshye ntiwayivura cyangwa ntiwayivuza iraguhitana. Indwara mvuga rero wivuza cyangwa wivuza, izo ndwara zirahari, hari indwara wivura hari n’indwara wivuza. Indwara wivura ni ukuvuga ngo umuti uri muri wowe. Uribaza, inshingano njyewe mfite ndazuzuza? Ntabwo ari ikibazo uzabaza abandi. Iyo udahereye ngo wibaze wowe ubwawe, ntawundi wayikuvura. Indwara tugomba kwivura twese, ntawundi wayituvura. Niba utuzuza inshingano uko bikwiye ingaruka zabyo zirahari kandi ziri no kuri wowe, indwara wavurwa n’abandi ni ikibazo wavuga ko wowe utagifitiye ubushobozi. Ibyo birashoboka kandi bibaho.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko umurongo wa FPR Inkotanyi ari ugukemura ibibazo mu kuri no mu bikorwa bifatika, aho kwishingikiriza ku binyoma cyangwa ku mibare idafite ishingiro.
Yagize ati: “Politike ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tukabishakira ibisubizo, politike y’ibinyoma yo guhimba no kubeshya ibyo biguha ibindi bibazo ku byo wari ufite, ikindi nacyo no mu mibanire n’abandi nujya gufatanya n’abandi urabanza wowe ukibaza icyo ufite utanga n’undi na we akazana icyo atanga tugashaka ibisubizo. Niba ushaka uwo mwafatanya, mwakuzuzanya ni uko hari icyo utanga.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigenzura, kubazwa inshingano no guhora harebwa ibisubizo nyabyo ari byo bizafasha FPR Inkotanyi n’u Rwanda gukomeza urugendo rw’iterambere rushingiye ku bikorwa bifatika aho gushingira ku magambo gusa.







