Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abikorera ndetse n’abaturage muri rusange kwakirana yombi no kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira ishuri ry’ikitegererezo mu karere rya EFA Nyagahanga rizabafasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Byagarutswe kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026 mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wo guhindura ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro rya EFA Nyagahanga riherereye mu murenge wa Gatsibo, rigahinduka ishuri ry’imyuga ry’ikitegererezo (TVT of Excellence).
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Expertize France binyuze mu mushinga witwa TVT ubuhinzi skills project, ugamije guteza imbere uburezi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere ndetse no gutanga akazi ku bagore n’urubyiruko, ku ikubitiro ukaba watangiriye mu bigo bya EFA Nyagahanga muri Gatsibo ndetse na Kisaro TSS mu Karere ka Rulindo.
Intumwa ya Musenyiri Padiri Nzabonimana Augustin yijeje ubuyobozi bw’Akarere ubufatanye mu iterambere ry’uburezi buhindura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “ Iyo tubonye ubuzima bw’abaturage bugenda neza natwe biduha icyizere ko aho tugana ari heza, umuturage utekanye, umuturage wemera Imana kandi agashobora gukora akiteze imbere, tubijeje ubufatanye muri iyi mishinga nk’uko dusanzwe dufatanya n’Akarere dufatanya kubungabunga ibikorwa nk’ibi biza bidusanga, murasabwa rero kubifata neza kugira ngo bibyare umusaruro twifuza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abikorera n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo ku byaza umusaruro iri shuri ry’ikitegererezo mu buhinzi n’ubworozi nk’uko aka karere ari igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Nk’uko tubizi ubuhinzi n’ubworozi ni ishingiro ry’imibereho y’imiryango myinshi mu karere kacu ndetse no mu Gihugu muri rusange, kugira ngo bukomeze kubyara umusaruro, hakenewe abantu bafite ubumenyingiro bushobora kudufasha mu ruhererekane rwo kongera umusaruro, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi cyane mu kugira ibikorwaremezo bizafasha abantu kugira ubumenyi, guhanga udushya ndetse kandi bizafasha n’urubyiruko rwacu kugira ubumenyi bufasha guhanga umurimo aho gutegereza gusaba akazi, ndetse kandi uzafasha n’abikorera kubona abakozi bafite ubumenyi mu byo bakora.”
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yazamuye ingeno y’imari izagenda mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 igera kuri miliyari 354,6Frw ivuye kuri miliyali 245,7Frw mu mwaka wa 2025-2026. Iyi ngengo y’imari izibanda cyane ku kongera umusaruro binyuze mu bikorwa byo kuhira imyaka, kongera ifumbire, ndetse no kunganira abahinzi.








