MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora ntibyagarukiye ku ntambara gusa -Maj.Gen Ruki Karusisi

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
04/07/2026

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba, Maj. Gen Ruki Karusisi, yavuze ko urugamba rwo Kwibohora Igihugu rutagarukiye gusa ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gutsinda urugamba rw’amasasu, ahubwo ko rwakomereje no ku rugendo rwo kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse no guhuza Abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 03 Nyakanga 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare habaga urugendo rwo Kwibohora, rw’ibirometero 23 rwitabiriwe n’abantu biganjemo urubyiruko.

Maj. Gen Ruki Karusisi yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, hakurikiyeho indi ntambwe ikomeye yo kubaka Igihugu no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Kwibohora ntibyagarukiye ku ntambara, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho urugendo rwo kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse, guhuza Abanyarwanda, kubaka inzego zikomeye no guharanira iterambere rirambye.”

Ibi yabigarukagaho ashingiye ku kuba uyu munsi Igihugu cy’u Rwanda gifite intambwe cyateye mu bikorwa by’iterambere kuko mu Gihugu hose hubatswe ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi n’ibindi bitandukanye byose bigira uruhare mu gutuma Umunyarwanda urwego rwe rw’imibereho myiza ruzamuka.

Yakomeje avuga ko gusura ahantu hafite amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bifasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwigira ku butwari bw’Inkotanyi.

Ati: “Iyo dusuye ahabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ntituba tugiye kureba amateka gusa, tuba twibutsa imitima yacu ko aya mahoro dufite uyu munsi yaguzwe amaraso y’intwari nyinshi. Tuba twigira ku butwari bwazo kugira ngo natwe twubake u Rwanda rukomeye kurushaho kandi buri wese abigizemo uruhare.”

Nyuma yo guhabwa impanuro, bamwe mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendo baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bafite inshingano zo gukomeza kubungabunga ibyagezweho no kugira uruhare mu rugamba rw’iterambere Igihugu kirimo.

Maniriho Jean Bosco wo mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye gukomera ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi.

Yagize ati: “Twabwiwe ko abenshi bari mu ngabo za RPA Inkotanyi bari urubyiruko, rero natwe nk’urubyiruko turasabwa kubungabunga ibyagezweho, twirinda gukora ibyaha byasubiza Igihugu cyacu inyuma.”

Niyonzima Jean Paul na we ati: “Turabizi ko urubyiruko ari twe mbaraga z’Igihugu, rero nyuma y’urugamba rw’amasasu Inkotanyi zarwanye, ubu turi mu rundi rw’iterambere. Icyo dusabwa ni ugukoresha neza imbaraga zacu dukora ibikorwa byubaka Igihugu muri rusange.”

Muri rusange uru rugendo rwo Kwibohora rufasha abarwitabiriye by’umwihariko urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no kumva uruhare rwabo mu gukomeza kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere rirambye.

Maj.Gen Ruki Karusisi, Uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije-Perezida Kagame, ku Kwibohora 32

Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije-Perezida Kagame, ku Kwibohora 32

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU