MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
30/06/2026

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejejweho ishusho y’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, igaragaza ko Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 10%.

Raporo yagejejwe ku nama y’Abaminisitiri igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’uruhare rw’inzego zitandukanye z’ubukungu, zirimo ubuhinzi bwazamutseho 8%, inganda zazamutseho 13% ndetse na serivisi zazamutseho 7%.

Guverinoma yagaragaje ko izakomeza gukurikiranira hafi ingaruka z’impinduka mu bukungu mpuzamahanga ku bukungu bw’Igihugu, inafata ingamba zihuse kandi zihamye zigamije gukemura ibibazo byagaragara no gukomeza kubaka ubukungu butajegajega.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, iri zamuka ryagaragaye mu nzego zose z’ingenzi z’ubukungu, cyane cyane urwego rwa serivisi, urw’inganda n’ubuhinzi.

Itangazo rigira riti: “Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ishusho y’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, igaragaza ko bwakomeje kuzamuka no kugaragaza ubudahungabana nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kuboneka ingorane. Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026. Izamuka ry’ubukungu ryagaragariye mu byiciro byose by’ingenzi harimo urwego rwa serivisi, urw’inganda n’ubuhinzi. Iri zamuka rishingiye cyane ku musaruro ushimishije w’urwego rw’inganda, ubwubatsi bw’amabuye y’agaciro, ububatsi, ikoranabuhanga mu itumanaho, n’ubuhinzi bugamije kohereza umusaruro mu mahanga.”

Uretse gusuzuma uko ubukungu buhagaze, Inama y’Abaminisitiri yanemeje imishinga ine y’amategeko yemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Harimo umushinga w’itegeko wemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Agence Française de Développement (AFD) na Repubulika y’u Rwanda, agamije gutera inkunga urwego rw’ubuvuzi.

Yanemeje kandi amasezerano hagati y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere (IDA) ajyanye n’inkunga izafasha Igihugu kwitegura, guhangana no gushakira ibisubizo ibyorezo n’indwara zishobora kwibasira ubuzima bw’abaturage.

Hari kandi amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na IDA agamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibishobora guteza ibura ry’ibiribwa, ndetse n’andi agamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje kandi amateka atandukanye arimo iteka rya Perezida rigena amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu zirimo iy’Abagore, iy’Urubyiruko n’iy’Abantu bafite Ubumuga, ndetse n’iteka rigena abagize Komite ishinzwe politiki y’isorosha, imiterere n’imikorere yayo.

Yanemeje kandi amateka ajyanye n’imisoro, arimo irigena ibisabwa kugira ngo ikigo cy’imari iciriritse cyakire amafaranga abitswa cyongererwe igihe cyo gusora umusoro ku nyungu z’amasosiyete ku gipimo cya 0%, iryerekeye uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, kuvanirwaho umusoro n’igihembo gihabwa umuntu watanze amakuru ku inyerezwa ry’umusoro, ndetse n’iteka rigena aho umuntu atuye hahoraho hagamijwe kubyaza umusaruro ibibaruramari byemewe.

Muri iyi nama hanemejwe itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

Mu bindi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2026 hateganyijwe Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 16 rizabera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro.

Minisiteri y’Ingabo na yo yagejeje ku Nama gahunda y’ibikorwa bihuza Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32, bizatangira ku wa 4 Nyakanga 2026.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026 hazaba imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizabera i Kigali ku kibuga cy’imurikabikorwa cya Mulindi.

Itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage 31 bemerewe ingurane ya miliyoni 17.5Frw

Kirehe: Abaturage 31 bemerewe ingurane ya miliyoni 17.5Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU