Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutagomba kuba ingwate y’abashaka ko amateka yarwo asobanurwa uko babyifuza, ashimangira ko ukuri ku mateka y’Igihugu gukwiye guhora gushingirwaho kandi abayavuga bakayavuga uko ari birinda kuyagoreka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Urugamba rwo kuyihagarika no kubohora Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, ariko ko hari abakomeje kuyagoreka cyangwa bakanga kwemera ukuri.
Yagize ati: “Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva bitari uko akwiye kuba ari. Izo mpaka zose zikabona umwanya zikaba, ubushakashatsi, ibintu byinshi bigamije gushakisha ukuri bikaba kandi bikwiye umwanya uhagije, kandi imyaka tumaze uwo mwanya warabonetse kandi waratanzwe keretse kuba twawukoresha nabi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo amateka y’u Rwanda arimo ibihe bikomeye, akwiye kuba isomo rifasha kubaka ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Ibiganiro biganisha ku mateka yacu, amateka akomeye mu by’ukuri akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya ngo kibe uko Abanyarwanda bagishaka harimo ndetse n’ibyo abantu bamwe baba badashaka no kwibuka kandi birumvikana, ariko ni ngombwa ko abantu bihangana, bakagerageza kwibuka kuko bivamo amasomo menshi.”
Perezida Kagame yavuze ko abantu batumva amateka kimwe bitewe n’uruhare cyangwa inyungu baba barabayemo, ariko ko ukuri kudakwiye guhishwa.
Yagize ati: “Mu Rwanda rwacu n’amateka yacu icyo tuvuga ni ukuvuga ngo twagize amateka mabi, mabi pe! Mabi nta kubinyura iruhande, ariko se ni byo dukwiriye, ni byo Abanyarwanda bashakaga, niba n’ab’ icyo gihe ari ko bashakaga twe ubu ngubu dufite inshingano yo kuvuga ngo oya, amateka ni ayacu ariko si ko twari dukwiriye kuba tumeze, si ko twari dukwiriye kuba twarabaye ni nacyo kwibohora bivuze. Ibyo ni byo twaberaho, ni nabyo twapfira biramutse ari ngombwa.”
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe u Rwanda n’isi, hakizirikanwa iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.







