Abakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo bishimiye ko nta birarane bakigira by’imishahara yabo kuko abaturage batakinangira gutanga imisanzu y’umutekano.
Hari abaturage nabo bemeza ko akazi abanyerondo b’umwuga bakora katumye batekana kurushaho.
Abanyerondo b’umwuga batoranywa n’abaturage ubwabo, bakishakamo inyangamugayo muri buri mudugudu, mu rwego rwo kwicungira umutekano mu Murenge wa Muhura ho ngo bafite gahunda yo gukora irondo, abaturage bose bari mu byiciro bitatu buri wese yisangamo.
Hari abaturage badafite intege nk’abasaza n’abakecuru, abafite uburwayi n’abandi bafite intege nke abari muri iki cyiciro ntibajya ku irondo nta n’amafaranga batanga, icyiciro cya kabiri ni abakozi basanzwe cyangwa abandi baturage bishoboye bemera gutanga amafaranga azishyura abakora irondo, aba ntibarara irondo ariko bakagira imisanzu batanga.
Icyiciro cya nyuma ni abaturage basanzwe badafite ayo mafaranga ariko bashobora gufatanya n’abandi gukora irondo bakunganirwa na babandi bakora irondo ry’umwuga.
Nyirambarushimana Berthilde ni umwe muri aba baturage yemeza ko imikorere y’irondo ry’umwuga yatumye barushaho gutekana.
Yagize ati: “Ubu hari icyahindutse nk’abajura baragabanyutse, abantu batezaga umutekano mucye nabo baragabanyutse.”
Aba baturage bemeza ko igishoboka cyose bagikora kugira ngo irondo ry’umwuga rikore neza.
Mukandayishimiye Vestine avuga ko bahisemo gufatanya n’irondo ry’umwuga mu kwirindira umutekano.
Yakomeje agira ati: “Nta muturage ukinangira gutanga amafaranga y’umusanzu w’irondo, twese twasobanukiwe akamaro k’irondo.”
Mu rwego rwo gufasha ba banyerondo, abaturage bishyize hamwe bashaka umwambaro w’abanyerondo banagura moto y’akagari.
Umwe mu bakora irondo ry’umwuga witwa Butera Samuel mu Kagari ka Gakorokombe, avuga ko ari akazi kamutunze we n’umuryango we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven avuga ko abaturage bagize uruhare mu kugura imyambaro y’irondo na moto y’Akagari izafasha mu gucunga umutekano mu Kagari ka Gakorokombe.
Yakomeje agira ati: “Iyo udafite umutekano ibintu byose birapfa, ubuzima bwa muntu bushingiye ku mutekano, natwe rero twunze mu ry’ ubuyobozi bwacu bukuru budusaba kugira ngo twite ku mutekano.”
Moto yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 438 (1,438,000Frw) naho imyambaro iri kumwe na bote ni miliyoni imwe n’ibihumbi 300 (1,300,000Frw).








Ibikorwa birivugira , uretse za ntagondwa zitajya zishima naho ubundi ;
Utabona _arabibona
Utumva_arabyumva
Ngo nyiramaso yerekwa bicye kdi ngo nutumva arinukiriza .
*Amahoro kuri Group Abataripfana ba Muhura*