Umukecuru w’Intwaza uba mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera, Mukakamanzi Pelagie w’imyaka 67 avuga uburyo Jenoside yamumazeho urubyaro ndetse n’uwo bashakanye, akagaruka ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe mu gace k’iwabo, aho Interahamwe zamwambuye umwana we w’uruhinja yari ahetse bakamujugunya mu musarane areba.
Yabigarutseho mu buhamya bwe yahaye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ubwo bari baje kwifatanya n’ababyeyi b’Intwaza baba murugo rw’Impinganzima ya Bugesera yatujwemo ababyeyi bahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uyu mubyeyi warokokeye i Ntongwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, yatanze ubuhamya bukomeye ku nzira iteye agahinda yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati: “Mbere y’uko indege ihanurwa, uwari umuyobozi witwaga Kagabo yari yaratangiye imyiteguro idasanzwe yacukuzaga amawese hirya no hino. Indege ikimara guhanurwa, batangiye kutwica, abantu twabanaga bahindutse ibikoko, nta mpuhwe bari bagifite. Abo twasangiraga, abo twagabiye inka, ni bo batwishe.”
Akomeza agira ati: “Abana banjye umunani (8) n’umugabo wanjye babishe ndeba. Baje kugeza igihe bavuga ngo ubwo ni ukubica, bakica abagore, bakica abana. Uwo munsi bishe abantu bagera kuri 130 babajugujya mu misarane, n’uwo mpetse baramunjishura bamujugunya mu musarane areba.”
Mukakamanzi kandi anagaruka ku buryo yarokotsemo Jenoside yakorewe Abatutsi atabawe n’Inkotanyi, ati: “Nacitse ku icumu mpunga, nihisha mu bihuru ntazi … Inkotanyi zaje kudutabara, zitujyana i Vunga batwitaho baduha imyenda, baratwogosha, batugarurira icyizere; n’uko ndarokoka.”
Ashima Leta y’u Rwanda yashyizeho kandi igaha acaciro igikorwa cyo kwibuka, ati: “Kwibuka rero ni uguha agaciro amateka no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.”
Uwamwiza Julie waje ahagarariye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, yavuze ko amateka ya Jenoside atavugwa mu magambo gusa, ahubwo ko anagaragazwa n’ubuzima bw’ababyeyi b’Intwaza.
Ati: “Aya mateka aragaragara kandi arumvikana, ni amateka atavugwa mu magambo gusa, ahubwo agaragarira mu buzima bw’ababyeyi b’Intwaza biciwe abana bose n’abo bashakanye, ariko bagakomeza bagatwaza, bakihanganira ubuzima bwo gusigara bonyine. Ibi rero bidutera umwete wo kuza tukabasanga bafite ubutwari bwo gutwaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, ashimira abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kwita ku babyeyi baba murugo rw’Impinganzima ya Bugesera.
Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bose dufatanya mu kwita ku babyeyi b’Intwaza; harimo Unity Club Intwararumuri, MINUBUMWE, AVEGA Agahozo, Ibuka, MINALOC n’izindi nzego dufatanya kugira ngo aba babyeyi bagire imibereho kandi myiza.”
Urugo rw’Impinganzima ya Bugesera ruherereye mu Murenge wa Nyamata, rwatangiye kwakira ababyeyi b’Intwaza mu mwaka wa 2018.











