Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none tariki 7 Mata 2021 yavuze ko Abanyarwanda batakwemera ko uburemere bw’amateka bubaherana.
Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda n’abatuye isi bakurikiye gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi bakurikiye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame yagize ati: “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunwe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano baracyidegembya hirya no hino ku isi.”
Ati: “Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubu ari ubugira kabiri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu buryo budasanzwe kubera icyorezo kiriho, hashimwa imyitwarire y’abarokotse Jenoside nubwo ari ibihe bigoye.
Ati: “Ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Kuba tudashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, birongerera agahinda abarokotse Jenoside, kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege, ari byo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.”

Yakomeje agira ati: ”Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza. Kongera kubaho nk’igihugu tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza, rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi. Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye, bayafatishije amaboko yombi; iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraga zacu.”
“Kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye, n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza, kunga, ubumwe.”
Perezida Kagame yavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu.
Ati: “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko, ari na rwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ni na yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo, bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”
Tariki ya 7 Mata, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka isi yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, Jenoside yahitanye abasaga miliyoni; mu minsi 100.







