MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gasange: Guhabwa amazi meza byahinduye imibereho y’abaturage

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
25/03/2021

Abaturage bo mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo bishimiye ko bagejejweho amazi meza kuko bari bamaze igihe bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 nibwo abaturage bo Murenge wa Gasange bashyikirijwe amazi meza n’ubwo ataragera hose, abayabonye baremeza ko ubuzima bwabo bwahindutse.

Urugendo rw’ibilometero bitanu nirwo rugufi abaturage bo mu gasantere ka Gasange bakoraga bagiye gushaka amazi meza, ubuhamya butangwa na bamwe mu baturage bugaragaza uburyo bari babayeho mbere y’uko babona amazi n’uburyo babayeho ubu, Habimana Jean Baptiste ni umwe muri bo, ni umugabo w’imyaka 29 ubusanzwe avoma amazi ku igare akayagurisha.

Yagize ati: “Twavomaga amazi muri Muhazi harimo ibilometero nka bitanu uvuye inaha, mbere twabonaga amazi rimwe na rimwe tukayabona bitugoye, tukanayarara.”

Akimana Marthe avuga ko amazi bayabonye mu kwezi kwa kabiri, nawe ni umwe mu bavomaga muri Muhazi amazi bavuga ko atari meza, yishimiye ko bashyikirijwe amazi.

Yakomeje agira ati: “Twavomaga amazi mabi twaraga ibicurane n’inzoka, ubu batuzaniye amazi meza ntacyo atwaye ntitukirwaragurika.”

Mugarura Emmanuel atuye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Gasange, yagize ati: “Turashimira Perezida wacu Kagame waduhaye iterambere risesuye kandi yijeje abaturage ayobora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange Ndayisenga Jean Claude ahamya ko ubuzima bw’abaturage bwahindutse, kuri ubu bakaba bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Amazi yaje ari igisubizo ubusanzwe umurenge wacu nta mazi wagiraga, amazi yakoreshwaga ni ay’ikiyaga cya Muhazi, abandi bakajya kuyakura mu Murenge wa Muhura, ubu muri buri mudugudu byibura harimo ivomero, aho yashyizwe ni uko nta muturage uzarenza intambwe 500 atabonye ivomero.”

Umuyoboro w’amazi wubatswe uturuka ku isoko yitwa Rwandabarasa ni isoko iri mu Murenge wa Murambi.

Habimana Jean Baptiste akora akazi ko kuvoma amazi ayageza mu ngo z’abaturage aho ijerekani imwe bamwishyura amafaranga 60.
Ahashyizwe amavomero ntihagomba kurenza intera y’intambwe 500 hagati y’ivomero n’irindi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GasangeGatsiboMuhazi

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuhamya bwa Mukakalisa  wakuwe mu bukene na VUP

Ubuhamya bwa Mukakalisa wakuwe mu bukene na VUP

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU