Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abaturage kujya bakoresha inyongeramusaruro, kubera ko ariyo ituma babona umusaruro uhagije, bakihaza mu biribwa, bakanasagurira amasoko.
Ibi, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burabigarukaho mu gihe hirya no hino muri aka Karere barimo barahinga ibihingwa byo mu gihembwe cya 2026B, kikaba cyaratangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatunda kuri site ya Rwibumba ifite ubuso buhuje bungana na hegitari 75.
Abahinzi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko biteguye gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi kugira ngo bongere umusaruro.
Mukandoli Jeanne wo mu Murenge wa Zaza yagize ati: “Iyo dukoresheje ifumbire n’imbuto z’indobanure umusaruro uriyongera cyane. Tugiye gukurikiza inama twagiriwe n’ubuyobozi, tunafate ubwishingizi bw’imyaka kugira ngo turusheho kwitegura ibishobora kuwuhungabanya, ikindi ni uko twungutse uburyo bushya bwo guhinga udakomeretsa ubutaka bityo bikazadufasha guhanga n’isuri yajyaga itwara ubutaka bwavu.”
Habimana Jean Baptiste na we avuga ko ubufatanye hagati y’abahinzi n’ubuyobozi bubafasha kongera umusaruro, ati: “Iyo dutangiye igihembwe cy’ihinga dufatanyije n’ubuyobozi bidutera imbaraga. Tugiye kurushaho kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ingabire Benoit, yifatanyije n’abahinzi muri iki gikorwa agaragaza ko ubuhinzi bukorwa mu buryo bugezweho ari bwo bufasha kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.
Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kwita no gukoresha neza inyongeramusaruro zigezweho, gufata ubwishingizi bw’imyaka ndetse no kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi ubuhinzi bukomeze kubabera isoko y’iterambere.”
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2026B, mu Karere ka Ngoma hazahingwa ibigori 335 hegitari, ibishyimbo ni 21,456 hegitari, soya, 127 naho hegitari zizahingwaho umuceri ku buso bungana na hegitari 1,190.







