Abaturage bo mu Murenge wa Nasho, Akagari ka Cyambwe basaga 15,900 bari basanzwe babura amazi meza yo gukoresha kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kuyashaka, bishimiye ko bubakiwe umuyoboro bagahabwa amazi meza aho batuye.
Umuyoboro bahawe ufite ibirometero 30, amavomo 20, ukazavomwaho n’abaturage 15,916 bo mu Murenge wa Nasho, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga 836,423,726, ukazageza amazi meza ku batuye mu bice by’ utugari twa Kagese, Cyambwe na Ntaruka.
Uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye na WaterAid Rwanda, watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nasho bagaragaza ko bari basanzwe bavoma amazi mabi akabagiraho ingaruka zirimo guhora barwara inzoka zo mu nda, abana nabo bakaba bacyererwa kujya mu mashuri bagiye gushaka amazi kure; gusa kuri ubu bishimiye ko begerejwe amazi mezw.
Usabyimana Annonciatha, yagize ati: “Amazi aziye igihe kandi aje tuyashaka, ubusanzwe twajyaga tuvoma amazi mabi rimwe na rimwe akatugiraho ingaruka zirimo uburwayi bw’impiswi, ariko ubu tugiye kugira isuku ahantu hose no mu ngo zacu. Ababikoze bagize neza kudutekerezaho.”
Hakizimana Jean Baptiste utuye Nasho na we yagize ati: “Aya mazi murabona ko asa neza, ubundi dusanzwe tujya kuyazana ahantu kure, kandi ugasanga ari mabi. Turashimira ubuyobozi bw’akarere bwatuzaniye amazi meza.”
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, avuga ko uyu muyoboro w’amazi uzafasha aba baturage ba Nasho muri bijyanye n’isuku n’isukura. Yemeza ko intego bafite ari ugukomeza gukwirakwiza aya mazi mu Gihugu hose, asaba abaturage kujya bayafata neza bisanira ibikorwa bito bishobora kwangirika.
Yagize ati: “Abaturage benshi mu Rwanda no ku Isi baracyabaho badafite amazi meza kandi intego Water Aid yihaye ni uko ku Isi abaturage bagomba kuba bagerwaho n’amazi meza. Ntabwo duhagaze, turakomeza kuko ni intego twiyemeje. Abaturage bakwiye kujya bita cyane, ku isanabikorwa ry’utuntu duto tugenda dushobora kwangirika, nshimira abaturage hirya no hino ko bagerageza kwitwara neza babibungabunga, uruhare rw’abaturage ruracyenewe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko mu gihe amazi meza yabonetse abaturage baba bakwiye kuyakoresha mu isuku n’isukura. Yemeza ko muri aka Karere hakiri ikibazo cy’amazi meza kandi ko gahunda ihari ari ugukomeza kuyakwirakwiza hirya no hino mu Karere.
Yagize ati: “Abaturage bacu bagomba kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi bakoresha, birinda ko hari ababyangiza. Aya mazi meza bahawe bakwiye kuyakoresha neza mu rwego rw’isuku n’isukura. Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe haracyari abaturage badafite amazi meza kandi haracyakorwa gahunda zitundakanye ngo nabo abashe kubageraho uko bikwiye.”
Akarere ka Kirehe kageze ku kigero cya 80% kageza amazi meza ku baturage.
Ubuyobozi bwa WaterAid ishami ry’u Rwanda bwagaragaje ko mu myaka itatu bamaze bakorera mu Karere ka Kirehe bagejeje amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 64, binyuze mu mishinga igera kuri ine imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 100.










