MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hasobanuwe iby’imishinga iri kubakwa izakemura ibibazo by’amazi muri Rwamagana

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
01/01/2026
Mbonyumuvunyi Radjab, Meya w'Akarere ka Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab, Meya w'Akarere ka Rwamagana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko ikibazo cy’amazi meza ari kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi, kandi hari imishinga iri gukorwa igamije kukibonera igisubizo kirambye; mu gihe bugaragaza ko ubu abagera 93% bashobora kubona amazi hafi yabo.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere turi mu nzira yo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cy’i 100% mu mwaka wa 2029, iyi ntego kugira ngo igerweho hari gukorwa byinshi bikemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza mu bice bimwe na bimwe birimo n’Umujyi wa Rwamagana aho abawutuye bagaragaza ko bafite iki kibazo.

Hari imwe mu mishinga y’amazi meza yakemuye ikibazo ku baturage batagerwagaho n’amazi meza, umwe muri yo ni mushinga wa Byimana wasuwe n’abanyamakuru, uyu wuzuye utwaye amafaranga arenga miliyoni 800 z’amanyarwanda, wubatswe ureshya na kilometero 80,7 uyu ukaba ugeza amazi meza ku ngo ibihumbi 43 zo mu mirenge ya Rubona, Mwurire, Nzige na Gahengeri, harimo kandi n’ibigo by’amashuri 13.

Nzabandora François ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rubona mu Kagari ka Kabuye yemeza ko bishimiye amazi bagejejweho kandi ikiguzi cyayo kidahenze dore ko ijerekani y’amazi ari 20Frw, avuga ko nta muturage watekerezaga ko azabona amazi meza, yakomeje agira ati: “Twavomaga amazi tuyakuye mu gishanga kitwa Rwabira, twari dufite ikibazo gikomeye cy’amazi.”

Mukandayambaje Alice ni umwe mu bantu bakoraga ubukangurambaga ku isuku n’isukura, yemeza ko hari abaturage yageragaho bakamusaba ko bahabwa amazi meza nabo bakabona kuzuza inshingano basabwa.

Iki kibazo buri gihe mu nteko z’abaturage n’izindi nama bagiranaga n’abayobozi cyagarukwagaho, nyuma yo kuyabona biyemeje kugira uruhare mu kuyabungabunga n’ibikorwaremezo biyagize birinda ko hari uwabyangiza.

Mukandayambaje, yakomeje agira ati: “Ubu amazi arahari n’aho ugeze ubaza umuturage impamvu adafite isuku ntawe ukigira urwitwazo rw’uko nta mazi ”

Uyu muyoboro w’amazi wa Byimana ufite amasoko ukomora mu Murenge wa Mwurire.

Hari indi mishinga ikomeye iteganyijwe gukorwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko hari imishinga ikomeye izafasha gukemura ikibazo cy’amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagarutse ku mushinga mugari wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kubakwa, rukazajya rutanga amazi angana na meterokibe ibihumbi 48 ku munsi ruvuye kuri meterokibe ibihumbi 12.

Ni umushinga watewe inkunga n’igihugu cyo Hongiriya (Hungary) uyu mushinga ufite agaciro ka Miliyoni 50 z’amadorali y’Amerika.

Uru ruganda nirwuzura ruzatanga amazi mu gice kimwe cya Kigali, andi aze i Rwamagana mu bice bitandukanye ariko hagambiriwe cyane icyanya cy’inganda cya Rwamagana kiri mu Murenge wa Mwurire, aha bisobanuye ko aho uyu muyoboro uzaca hose, abaturage bahaturiye bo mu mirenge ya Karenge, Nzige, Muyumbu, Gahengeri na Mwurire bazajya bafatiraho.

Hari undi mushinga w’aya mazi uherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Ugushyingo 2025 yari iyobowe na Perezida wa Repuburika Kagame Paul, hemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigega cy’Abu Dhabi gitsura amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo yo kwagura mu buryo bwo gutwara no gukwirakwiza amazi y’uruganda rwa Karenge.

Umushinga wa mbere watewe inkunga na Hongiriya uzafasha mu kwagura uruganda gusa, naho uyu w’ikigega cy’Abu Dhabi uzafasha mu gukora imiyoboro yo kuyakwirakwiza mu baturage.

Hari indi mishinga nayo yitezweho kwegereza abaturage amazi meza, Akarere ka Rwamagana gaherutse gusinyana na Water Access Rwanda, amasezerano y’ amazi meza azagezwa ku baturage azaboneka aciye mu buryo bubiri; kuyacukura bayakuye ikuzimu n’ayo bita Inuma.

Uyu mushinga uzageza amazi meza mu misozi ya Fumbwe, Musha, Munyiginya na Gishari, hazibandwa cyane ahadasanzwe hari imiyoboro y’amazi.

Hari kuvugururwa kandi umuyoboro wo muri Musha-Nyabisindu, uyu waratangiye ndetse ugeze kuri 30% ushyirwa mu bikorwa, ukazaba ufite ibirometero 87.

Hari undi mushinga ukorwa na Living Water International mu Murenge wa Gahengeri mu tugari twa Rugarama, Kagezi na Ruhita, aba bageza amazi mu ngo z’abaturage nyuma yo gutunganya umuyoboro, ariko bakibanda ku ngo z’abantu batishoboye.

Hari indi miyoboro itarabonerwa ubushobozi ngo ivugururwe, irimo uwa Byinza muri Rubona.

Mu Karere ka Rwamagana kugeza ubu habarurwa inganda ebyiri z’amazi; Gishari itanga miterokibe ibihumbi 8 na Karenge itanga ibihumbi 12.

Iyi mishinga yose iri gukorwa nirangira, byitezwe ko bizakemura ikibazo cy’amazi meza mu Karere ka Rwamagana ndetse abaturage bose bakaba bazajya babona amazi meza ku buryo buboroheye.

Imibare igaragaza ko abaturage babasha kubona amazi meza ku kigero cya 93,4% ni ukuvuga ko mu cyaro badakora urugendo rurenga metero 500 batarabona ivomo, naho mu mijyi ntibakore metero zirenga 200.

Ni mu gihe ikigero cy’ingo zifite amazi iwabo ubu muri Rwamagana kigeze kuri 24%.

Ahakeneye gushyirwa imbaraga nyinshi ni mu buryo amazi agera ku baturage ahari ibikorwaremezo byayo aba ahagije, kandi akaboneka igihe cyose.

Mukandayambaje Alice, wo mu Murenge wa Rubona avuga ko bashima ko begerejwe amazi meza
Nzabandora François na we w’i Rubona avuga ko amazi begerejwe bayagura ku 20Frw ku ijerekani imwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu minsi 10 ya Mutarama hateganyijwe imvura isanzwe, mu Burasirazuba izaba nke

Mu minsi 10 ya Mutarama hateganyijwe imvura isanzwe, mu Burasirazuba izaba nke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU