Intara y’Iburasirazuba niyo ifite abaturage bafite inzu zisakaje amabati kurusha izindi ntara z’Igihugu aho 98.9% bayasakaje ndetse Akarere ka Rwamagana kakaba kari ku isonga mu Gihugu kuri 99.6% , ni mu gihe mu Gihugu hose gusakaza amabati biri ku ijanisha rya 74.1% .
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bice byinshi by’Igihugu hagaragaraga inzu za nyakatsi gusa nyuma y’aho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ihagarikiye Jenoside, muri 2009 yatangije gahunda yo gukuraho nyakatsi mu Gihugu hose; biza no kugerwaho.
Kuri ubu Leta ikomeje gushishikariza abaturage kubaka bigezweho harimo no kubakisha amabati aho kuba amategura.
Impamvu y’ibanze ituma mu Ntara y’Iburasirazuba hari inzu zisakaje amabati ni uko hatangiye guturwa cyane nyuma y’aho RPF Inkotanyi ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanashyiraho politiki y’uko umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka, cyane ko Leta yabanje yafataga ibice byinshi by’iyi ntara nk’ikidaturwa, henshi hari amashyamba, byatumye abasaga ibihumbi 900 bahimukira kuva 2012 kugera 2022.
Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryagaragaje ko Abanyarwanda bagenda barushaho gutura neza kuko abasakaje amabati ni 74.1%, abubakishije amatafari ni 67% ni mu gihe abafite inzu zirimo sima hasi (gupavoma) ari 31.2%.
Intara y’Iburasirazuba ni iya mbere mu Gihugu mu kugira abaturage basakaje amabati kuri 98.9%, Umujyi wa Kigali 98.8%, Intara y’Amajyaruguru 79.3%, Intara y’Iburengerazuba 59% ni mu gihe Intara y’Amajyepfo ari 39%(baracyasakaje amategura cyane Ruhango 24.4%, Nyamagabe 25.4% na Muhanga 26.8%).
Dore uko Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba dukurikirana mu kugira abaturage basakaje amabati
• Rwamagana 99.6% ( iya mbere mu Gihugu)
• Kirehe 99.5%
• Ngoma 99.5%
• Nyagatare 99.4%
• Kayonza 99.3%
• Gatsibo 98.8%
• Bugesera 96.8%
Ku rwego rw’Igihugu Uturere dutatu tuza inyuma y’utundi mu kugira abaturage basakaje amabati ni Rutsiro 13.6%, Ngororero 22.3% na Ruhango 24.4% bivuze ko basakaje amategura.
Abaturage bafite inzu zirimo sima hasi (gupavoma) ku rwego rw’Igihugu ni 31.2%. Ni mu gihe Intara y’Iburasirazuba ifite 30.1% ikaba iya kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali ufite 63.1%, Akarere ka Bugesera kaza imbere mu Burasirazuba na 41.2%, Rwamagana 37.1%, Nyagatare 31.9%, Kayonza 26.9%, Kirehe 25.6%, Gatsibo 22.7% na Ngoma 22.5%.







