Abafite za hoteli, Amaresitora n’utubari n’ahandi hantu hakira abantu benshi barasabwa kwita ku bikorwa by’isuku yaho bakorera bitarenze uku kwezi k’Ukuboza, kuko guhera umwaka utaha wa 2026 nta yindi nteguza, uzaba atujuje ibisabwa azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Mu Karere ka Rwamagana batangije ubukangurambaga bugamije gukesha Rwamagana bwiswe ‘Smart Rwamagana’, ubu bukangurambaga kandi bugomba guhoraho bikaba umuco ku banyarwamagana bose, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda ko hakwiye gusa neza; ibi bikajyana no guhabwa serivisi nziza.
Muri ubu bukangurambaga kandi niho hagenda higishwa abantu batandukanye ibijyanye no kunoza Umujyi wa Rwamagana, kuwitaho no kugira isuku.
Ubutumwa bugezweho ubu bugenewe abakira abantu benshi nk’amahoteli, amarestora, utubari, amasoko, amashuri n’ubusitani bukodeshwa bukakira ibirori.
Aba bose barasabwa kumva neza icyo amabwiriza y’isuku n’isukura yasohowe na Minisiteri y’ubuzima, bakayasobanukirwa kandi bakayashyira mu bikorwa, aha niho hibukijwe abatarayashyira mu bikorwa uko ameze ko babikora vuba kuko igihe ntarengwa bafite ari uku kwezi kwa k’Ukuboza 2025 gusa.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye ko batangiye ubugenzuzi ku isuku n’isukura mu bice bitandukanye.
Ibi kandi bikurikirwa no gusuzuma ibyavuye mu bugenzuzi bijyana n’ubujyanama.
Yagize ati: “Tuributsa abanyarwamagana bafite utubari, amahoteli na za restora n’ahandi hahurira abantu benshi y’uko tujyanamo muri Smart Rwamagana, tukubahiriza amabwiriza y’inama njyanama na Minisiteri y’ubuzima tuyamenye, dukosore ibikwiye gukosoka, ibibananiye babitangire raporo tube twabakorera ubuvugizi, tubahaye uku kwezi kwa 12 kuko umwanda si uw’i Rwamagana”
Aya mabwiriza ubwo yasohokaga yagejejwe mu mirenge ndetse habaho ko bayaganirizaho abafite amahoteli, utubari n’amaresitora bigizwemo uruhare na komite z’isuku n’isukura.
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana basaba ko aya mabwiriza yashyirwamo imbaraga akagera n’ahakorerwa mu buryo bwihishe.
Kamugabo Innocent ni umuturage wo muri Cyanya, yagize ati: “Muri Rwamagana hari ibintu abantu bakunda kandi bishobora gutera uburwayi, hari abantu bateka ibiraha ku mihanda, hari kandi abafite ibyokezo byihishe, abo bose bazabagereho nabo banoze isuku.”
Undi muturage witwa Muhimpundu Asia yagize ati: “Turifuza ko ahantu hose bahashyira ibyapa bivuga kuri iyi gahunda, kandi baduhe na nimero twatangiraho amakuru ku bantu batubahiriza amabwiriza y’isuku.”
Gahunda ya Smart Rwamagana yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku ya 21 Ugushyingo 2025, ikazibanda ku gucyesha Rwamagana mu ngeri zose mu isuku n’isukura; no gutanga serivisi nziza kandi zinongeye abaturage.







