Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyatangaje uko Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twitwaye mu bijyanye n’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi mu nzego zegereye abaturage mu mwaka wa 2025, binyuze mu bushakashatsi bwa ‘Citizen Report Card-CRC 2025’.
Hashingiwe ku bipimo byatangajwe na RGB, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere, abaturage bako bakaba bakibonamo ku kigero cya 77.5%, gakurikirwa n’Akarere Bugesera kuri 77.2%, Kirehe 76.5%, Nyagatare 74.5%, Rwamagana 72.1%, Gatsibo 70.4% hagaheruka Akarere ka Kayonza 67.3%.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimye uko Uturere dukomeje kuzamura ireme n’umuvuduko w’imitangire ya serivisi, ashimangira ko CRC ari gahunda nziza kandi y’ingenzi mu gufasha ubuyobozi gufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso.
Yagize ati: “Ibi bipimo byerekana uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi. Biduha ishusho nyayo y’aho tugomba gushyira imbaraga nyinshi, ndetse n’aho habaye intambwe ishimishije igomba gukomezwa.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko Uturere twose tugomba gukomeza kunoza serivisi kugira ngo abaturage bazihabwe neza, by’umwihariko mu murongo wo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubimakaza mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Umuyobozi mukuru wungirije wa RGB, Dr. Felicien Usengumukiza, yavuze ko ubushakashatsi bwa CRC bugamije kumenya uko abaturage babona serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze, uko babyishimira n’ahakigaragara ibikeneye kunozwa.
Yagize ati: “Citizen Report Card ni ijwi ry’abaturage. Ritwereka uko basanga serivisi zihabwa abaturage, n’uko inzego z’ibanze zikora. Ni umusingi w’ingenzi mu kunoza imiyoborere ishingiye ku baturage no gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.”
Dr. Usengimukiza yashimangiye ko amakuru akubiye muri CRC azafasha Uturere kongera imbaraga mu gutanga serivisi zitabogamye, zisobanutse kandi zihuta; ariko by’umwihariko zishimwa n’abazikoresha.
Abayobozi b’Uturere basabwe gukomeza gutanga serivisi zifite ireme, ndetse buri rwego rugasubiza ibibazo by’abaturage mu gihe gikwiriye, cyane cyane mu kubahiriza Politiki yo “Umuturage ku Isonga”.






