MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Nyagatare yaje imbere muri serivisi zihabwa abaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
03/12/2025

Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba mu mitangire ya serivisi zikenera ikoranabuhanga (ICT) kagira amanota 74.4% nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, mu nama yateguwe hagamijwe kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwa Citizen Report Card (CRC) yabereye mu Karere ka Nyagatare.

Mu byatangajwe na RGB, Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga mu mitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu byashimangiwe ko ari intambwe ikomeye mu kwihutisha serivisi no korohereza abaturage kuzibona mu buryo bwihuse kandi butagoranye.

Mu gihe Nyagatare yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 74.4%, Akarere ka Kayonza niko kaje ku mwanya wa nyuma mu Ntara y’Iburasirazuba, gafite amanota 67.3% mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yagaragaje ko umwanya aka karere kagezeho uturuka ku bikorwaremezo n’imishinga iri gushyirwa mu bikorwa igamije gufasha abaturage kumenya no gukoresha ikoranabuhanga buri munsi, yagize ati: “Nyagatare iri mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga ku buryo bwagutse. Uyu mwanya twabonye uradushimishije, ariko tugomba kongera imbaraga kugira ngo serivisi zirusheho kwihuta tujyane nk’igihe nk’Akarere kunganira umujyi wa Kigali.”

Kugeza ubu mu mujyi wa Nyagatare, harimo kubakwa ubusitani bugezweho buzashyirwamo interineti y’ubuntu (Free Wi-Fi) ku baturage bose. Ibi bizatuma abaturage bashobora kubona amakuru byihuse, kwiga, gukora ubushakashatsi no gukurikirana serivisi za Leta mu buryo bworoshye.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Felicien Usengumukiza, yasobanuye ko CRC ari gahunda ifasha Leta kumenya neza imyitwarire y’inzego zayo, ibyishimo n’ibibazo by’abaturage kugira ngo hakorwe ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika.

Dr. Usengumukiza avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi atari ari amanota gusa, ahubwo biba ari imirongo migari izafasha ubuyobozi kunoza serivisi no gukomeza gusubiza ibikenewe n’abaturage.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
I Rwinkwavu babangamiwe n’imvubu zibonera umuceri ntibahabwe ingurane

I Rwinkwavu babangamiwe n’imvubu zibonera umuceri ntibahabwe ingurane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU