Imijyi ibiri y’ingenzi y’Akarere ka Gatsibo, ari yo Kiramuruzi na Kabarore igeze kure gahunda yo kugira gare nshya zitegerwamo imodoka, dore iko iya Kiramuruzi yamaze kuzura ubu ikoreshwa, naho iya Kabarore na yo imirimo yo kuyubaka ikaba ikomeje igeze kuri 68 ku ijana.
Uyu ni umushinga wari uteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, biteganyijwe ko uzarangira utwaye Akarere ka Gatsibo agera kuri miliyoni 800.
Izi gare zo muri iyi mijyi ibiri zije zari zikenewe dore ko imodoka zari zisanzwe ziparika mu kajagari kandi hari igitaka gusa, kandi ziherereye ku muhanda mpuzamahanga uherutse kubakwa wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo, abahatuye bakavuga ko bihagaragaza nabi.
Abagenzi n’abashoferi bakoresha izi gare bavugaga ko iki ari igisubizo bari bategereje igihe kirekire, ngo bari baratatse iki kibazo guhera kera, dore ko mu gihe cy’izuba zabaga zirimo ivumbi ryinshi, mu mvura naho hakabamo ibyondo n’ibiziba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki cyari icyifuzo cyatanzwe n’abaturage binyujijwe mu bitekerezo bitangwa mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari utangira, ndetse ngo byari binakubiye mu bikorwa byagombaga gukorwa mu cyerekezo cy’Akarere cy’imyaka itandatu 2018-2024.
Gare ya Kiramuruzi yatwaye asagaho gato miliyoni 200Frw itahwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2020, naho iya Kabarore yo izarangira itwaye miliyoni 600Frw.


Imirimo yo kubaka gare ya Kabarore irakomeje. Kabarore ni wo mujyi mukuru w’Akarere ka Gatsibo







