MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umunyarwanda umwe muri batanu aba afite ibibazo byo mu mutwe_RBC

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/10/2025

Imibare y’ubushakashatsi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC igaragaza ko mu Rwanda, nujya ubona ahantu hateraniye abantu batanu umwe muri bo aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biterwa ahanini n’amateka ya Jenoside Igihugu yanyuzemo, amakimbirane mu miryango, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibibazo bitadukanye abantu bahura nabyo

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu 24 Ukwakira 2025 ubwo mu Karere ka Kirehe Murenge wa Mahama by’umwihariko mu nkambi y’impunzi ya Mahama haberaga igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Ni umunsi wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: Ibibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira dufashe ababifire kwivuza kare kandi hakiri neza, hibandwa ku Guha serivisi z’ubuvuzi abafite uburwayi bwo mu mutwe harimo n’abagizweho ingaruka n’ibiza, ibyorezo, ndetse n’impunzi by’umwihariko.”

Inkambi ya Mahama yizihirijwemo uyu munsi mpuzamahanga, icumbikiwemo impunzi zisaga ibihumbi 70 zo mu bihugu bigera kuri 14.

Mukabideri Epaphrodite, wo mu Murenge wa Gatore ufite imyaka 51, mu buhamya bwe yasangije abari bitabiriye, yavuze ko yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe bwo kugwa igicuri afite imyaka 35, imiryango ye imujyana mu buvuzi butemewe bw’abapfumu imitungo irahashirira, kimwe mu bintu byatumye bisanga mu bukene, gusa yemeza ko nyuma yaje kujya kwa muganga aravurwa arakira neza, ubu akaba yarabaye Umukuru w’Umudugudu ndetse akaba ari n’umujyanama w’ubuzima mu mudugudu.

Mukabideri Epaphrodite, atanga ubuhamya bw’uko yakize Igicuri

Mu buhamya bwe, Mukabideri yagize ati: “Nkifatwa najyaga numva abantu bamvugiramo nabashaka simbabone, hashira akanya nkaba nikubise hasi. Umugabo yaramvuje amasambu aragurisha mbese ibintu bidushiraho. Nagiye kwa muganga mbabwira ibintu byose bimbaho barampumuriza bambwira ko nakira, bampaye ubuvuzi ntangira gukira, ndetse ngeze aho ndakora neza, ubu meze neza cyane. Nabasaba ko umuntu wese mwajya mubona afite ibibazo byo mu mutwe mwajya mumujyana kwa muganga.”

Haragirimana Claver, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta uhuriwemo n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda, agaragaza ko nubwo imiti y’abafite uburwayi bwo mu mutwe kuri ubu ari mike ariko abarwaye badakwiye guhezwa murugo cyangwa ngo bahabwe akato.

Asaba by’umwihariko abaganga bo mu mavuriro mato kujya bibuka gutumiza imiti y’abarwayi bo mu mutwe hakiri kare. Ati: “Mu by’ukuri usanga hari igihe imiti ibura, ariko nanone hari abaganga bo mu mavuriro mato bakwiye kujya babyitaho bagashaka imiti hakiri kare. Ikindi abantu bakwiye kumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi, umuntu ufite ikibazo akwiye gufatwa nk’abandi bose basanzwe akitabwaho akavuzwa nk’uko bikwiye.”

Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bafite ibibazo byo mu mutwe byinshi baterwa n’ibibazo by’ubuhunzi banyuzemo, ndetse n’amakuru mabi bumva ku biba ku bagize imiryango yabo basize inyuma.

Mpawenimana Sylvane, akaba ari impunzi yaturutse mu gihugu cy’u Burundi, yagize ati: “Tumaze imyaka 10 turi impunzi, iwacu twabayeho nabi, ubu umukobwa wanjye wari usoje Kaminuza baramwishwe. Njyewe ubu mbana n’ihungabana rikomeye, ndahangayitse bitavugwa, hari n’abandi hano usanga badutoteza none turababaye ntabwo rero ibibazo byo mu mutwe byabura ahubwo biraturembeje.”

Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC ushinzwe ishami ryo kurinda no gukumira indwara, Dr. Albert Tuyishime, agaragaza ko Umunyarwanda umwe muri batanu aba afite uburwayi bwo mu mutwe, akemeza ko iki ari ikibazo gihangayikishije ko abantu bakwiye kwirinda ibyabahungabanya byatuma bagira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko umunyarwanda umwe muri batanu aba afite ibibazo byo mu mutwe, murumva rero ko ari ikibazo gikomeye, ubuza ku isonga harimo guhangayika, abantu rero bakwiye kumenya bagasobanukirwa neza uburwayi bwo mu mutwe no kumenya aho bashakira ubufasha.”

Mu Rwanda imibare igaragaza ko agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0,5%.

Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi yo iri kuri 0,1%.

Igice cya kabiri kigizwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga biri kuri 1,9% mu gihe uburwayi bw’igicuri buri ku kigero cya 2,9%.

Imibare y’abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y’imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.

Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi muri RBC ushinzwe ishami ryo kurinda no gukumira indwara
Mu nkambi ya Mahama harimo impunzi zirenga ibihumbi 70
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe

Haragirimana Claver, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta uhuriwemo n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe
Ubuzima

Ibitaro bya Kiziguro bigiye kwagurwa serivisi bitanga zinozwe

18/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Polisi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni ebyiri

Kirehe: Polisi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni ebyiri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU