Mu mujyi wa Kigali, guhera kuri iki cyumweru tariki 21 kugera tariki 28 Nzeri 2025 hari kubera isiganwa ry’Isi ry’umukino w’amagare- UCI 2025 Road World Championship, ibereye bwa mbere ku mugabane w’Africa mu Rwanda; kuri uyu munsi wa mbere ikaba yakinwe mu buryo bw’umuntu ku giti cye hapimwa igihe yakoresheje.
Ni shampiyona yitabiriwe n’abakinnyi babigize umwuga mu bihugu bigera 101 birimo ibihugu 35 byo ku mugabane w’Africa; mu gihe abazasiganwa mu byiciro bitandukanye bose bagera kuri 900.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko muri rusange abashyitsi bakiriwe bitabiriwe iyi shampiyona y’Isi y’amagare iri gukinirwa i Kigali barenga 5000, aho binyuze kuri X yagize iti “…Uyu ni umwanya Abanyarwanda n’umuryango mugari w’abafana b’umukino w’amagare ku isi bahujwe no kwishimira hamwe muri iki cyumweru kidasanzwe. Twifurije ikaze abashyitsi barenga 5000 bitabiriye iri rushanwa.”
Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wemeye ko iyi Shampiyona y’Isi y’amagare ibera bwa mbere muri Africa, by’umwihariko mu Rwanda.
Iri siganwa ryatangiye hasiganwa abo mu byiciro cy’abagore babigize umwuga, batangira bakina ibyitwa ITT[Individual Time Trial] aho abasiganwa baba basiganwa ku muntu ku giti cye, uwatsinze akamenyekana habayeho kugereranya ikinyuranyo cy’igihe buri muntu yakoresheje.
Abasiganwe muri iki cyiciro ni abagore 44, saa 10:20 za mugitondo babimuburiwe n’Umunyarwanda, Nirere Xaverine nk’Igihugu cyakiriye; aho iki cyiciro cyegukanwe n’Umusuwisi Marlen Reusser wegukanye Umudari wa Zahabu, akurikirwa n’Abahorandi babiri.
Mu gihe Umunyarwanda waje hafi muri iki cyiciro cy’abagore yaje ku mwanya wa 27 akaba ari Nirere Xaverine.
Saa saba n’iminota 35 z’amanywa ni bwo hatangiye icyiciro cy’abagabo
Abasiganwe mu cyiciro cy’abagabo ni 55, Nsengiyumva Shemu w’Umunyarwanda nk’Igihugu cyakiriye ni we wahagurutse bwa mbere, mu gihe iri siganwa muri iki cyiciro ryegukanwe n’Umubiligi Remco Evenepoel ahabwa umudari wa Zahabu, akurikirwa n’Umunya -Ositarariya Jay Vine wabaye uwa kabiri ahabwa umudari Silver, Umwanya wa Gatatu na wo wegukanwa n’Umubiligi Ilan van Wilder wahawe umudari wa Bronze.
Mu bidasanzwe byabaye muri iri siganwa ni aho Remco Enenepoel yahagurutse nyuma y’umukinnyi na we w’icyamamare muri uyu mukino w’amagare Umunya-Silovaniya Tadaj Pogacar, akamucaho, bikanarangira yegukanye iri siganwa muri ITT ku nshuro ye ya 3; mu gihe Pogacar yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 4.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere iri siganwa rikomeza hakinwa ibyiciro by’abagore n’abagabo bafite munsi y’imyaka 23.
Amafoto: @UCI




Mu cyiciro cy’abagabo










