Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burasaba abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho gikoreramo Koperative ya NAICO (Nasho Irrigation Cooperative) ko bakwiye kukitaho bakakibungabunga bakajya bakirwanyamo isuri bakanikemurira na bimwe mu bibazo nk’iby’imihanda bishatsemo ubushobozi; bakirinda kwangirika kuko gifatiye runini Akarere ka Kirehe n’Igihugu muri rusange.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kanama 2025, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwasuraga abaturage bo mu Murenge wa Nasho by’umwihariko abakorera ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho muri gahunda bwise “Shyashyanira Umuturage” igamije kwegera abaturage no kubakemurira bibazo by’umwihariko.
Ubwo yaganiraga n’abahinzi bahinga mu cyanya cya Nasho, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yavuze ko iki cyanya kimaze guteza imbere Akarere ka Kirehe by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Nasho baba abakorera ubuhinzi muri iki cyanya ndetse n’abandi.
Gusa yemeza ko hari ibibazo bahura nabyo bikwiye gukemurwa n’ubuyobozi, ariko ko hari ibindi nabo ubwabo bakwiye kwikemurira birimo kurwanya isuri, imihanda yangirika muri site, ndetse n’imvubu ziza kubonera.
Meya Rangira yagize ati: “Nka Koperative hari ibyo mugomba kwikemurira bitanabaye ngombwa ko ubuyobozi buza kubibakorera, ikibazo cyo guhangana n’isuri, no gusibura inzira z’amazi ntabwo ari ikibazo cyakabaye kibananira kandi hari ubushobozi natwe twifitemo bwo gukora umuganda, baba ba nyiri imirima n’abaturage muri rusange. Icya kabiri ntabwo mwakabaye munanirwa no guhangana n’ikibazo cy’imvubu kandi hari uburyo dusanganywe bwo guhangana nazo ahandi byarakozwe haba za Mahama na Mpanga.”
Yabwiye abahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho kiri ku buso bwa hegitari 1,173 ku butaka buhuje ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iri shoramari Leta yabazaniye, bakagira imyumvire myiza yo gukorera hamwe, guhingira hamwe, bagasarurira hamwe, mu kugurisha nabwo bigakorerwa hamwe hashingiwe ku buso bwa buri muhinzi; kandi ko ibyo byatuma banoza imihingire.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko iki cyanya kimaze kubahindurira ubuzima ko biteje imbere kubera ko bahinga igihe cyose haba mu gihe cy’imvura ndetse no mu zuba, bemera ko bashimira ubuyobozi ku mpanuro babahaye ko bagiye gutangira gukora imirwanyasuri no kwirinda imvubu.
Barekayo Nikodemu utuye Mpanga ukorera ubuhinzi muri NAICO yagize ati: “Dushimiye Meya inama aduhaye ko tugomba kwigira, twateye imbere uko turi ubu siko twahoze kuva cyera ubwo rero iki kintu atugiriyemo inama cyo kurwanya isuri ndetse no gukumira imvubu, ubu tugiye kubigira ibyacu kandi bizagenda neza.”
Nyirakanyana Judith utuye Nasho na we yagize ati: “Icyo tugiye gukora nk’uko hari aho twari twaratangiye, twashatse gucukura umurwanyasuri biranga kuko hari mu mazi noneho dushyiraho uruzitiro rwa senkenge ku buryo imvubu zitaza kutwonera, ubu rero tugiye no kongera kurwanya isuri.”
Mukankuranga Emmeline yagize ati: “Twacukuye umuringoti ukumira imvubu ariko tuza kwirara kuri ubu tugiye kongera kuwusibura, dukaze imiganda dukore ubukangurambaga twongere tuvugurire ku buryo bizagenda neza. Gusa aho bigoye ubuyobozi bwatwunganira. Kurwanya isuri byo birashoboka cyane tubyikoreye.”
Iki cyanya cyuhirwa giherereye i Nasho, mu Kagari ka Cyambwe, gikorerwamo umushinga wo kuhira kuri hegitari 1,173 ku butaka buhuje, gihingwamo n’abahinzi basaba 2,090 bibumbiye muri Koperative yitwa NAICO, mu mushinga wo mu cyanya kizwi cyane nko kwa ‘Buffet’, aho kuhira bikorwa hakoreshejwe uburyo bwa ‘Pivots System’, yifashisha ingufu z’amashyanyarazi ava ku mirasire y’izuba.









