MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mutabazi yatangaje ko Bugesera igiye kubakwamo indi mihanda ya kaburimbo 

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
05/07/2025

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2026 guhera muri Mutarama muri aka Karere hazatangira kubakwa imihanda ya kaburimbo ikubiye mu mushinga wa Kigali Logistic Platforms, kandi ari intambwe ikomeye igaragaza ukwibohora kw’Igihugu.

Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wabereye mu Murenge wa Nyamara tariki 04 Nyakanga 2025, ukaba waranzwe n’igikorwa cyo gutaha ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mwaka wa 2024-2025.

Meya Mutabazi avuga ko Abanyarwanda ubu bafite byinshi bigaragaza ko bibohoye kandi ko buri mwaka haterwa intambwe igana ku majyambere.

Ati: “Buri mwaka dutera intambwe kandi tukayihamya. Iyo tuvuga kwibohora tuba tuzirikana urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda hakanahagarikwa Jenoside yakorerwanga Abatutsi n’ibindi bibi byinshi birimo ubukene bwari butwugarije, akarengane, ivangura, imiyoborere mibi n’ibindi.”

Yagaragaje kandi imihanda izubakwa muri Bugesera, ati: “Imihanda nanone tubona n’itarubakwa ariko iri mu cyerekezo, twababwira nk’imihanda minini igiye kubakwa mu karere, umuhanda uva Masaka-Kabukuba ikaza ku kibuga cy’indege; uratangira kubakwa mu kwezi kwa mbere, umuhanda uva ku karere uca mu Kajevuba ujya ku kibuga cy’indege, umuhanda uva Kabukuba ukagera Nyabagendwa ndetse n’umuhanda ufatira ku ishuri rya Ntare School ku Gahembe ukagera Kindama.”

Akomeza agira ati: “Iyo mihanda yose ikubiye mu mushinga umwe witwa Kigali Logistic Platforms ikaba izatangira, isoko ryamaze gutangwa. Ibyo rero bikaziyongera ku muhanda munini uzubakwa uhereye mu Karumuna ukajya ku kibuga cy’indege kugira ngo ikibuga cy’indege nigisoza abe ari wo uzaba ari umuhanda mukuru, ukazaba ari umuhanda tudasanzwe tubona mu Karere cyangwa no mu Gihugu.”

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hubatswe imihanda ireshya na kilometero ebyiri n’igice kimwe, yatashwe ku mugaragaro mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Akarere ka Bugesera kandi gafite imirenge 11 icamo kaburimbo, ariyo: Ntarama, Nyamata, Mayange, Rilima, Gashora, Rweru, Kamabuye, Ngeruka, Ruhuha, Nyarugenge ndetse n’Umurenge wa Mareba. Muri iyi mirenge hiyongeraho imirenge ine(4) ariyo: Shyara, Mwogo, Musenyi na Juru.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yatangaje ko hari indi mihanda ya kaburimbo igiye kubakwa muri aka karere

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo ryo guhindura amazina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU