Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyabikokora gutaha ibiro by’aka kagari byuzuye bitwaye asaga miliyoni 30Frw. Ubuyobozi bugaraga ko mbere aho bakoreraga hatari hameze neza.
Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatahaga bimwe mu bikorwa byari mu mihigo y’umwaka wa 2024-2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clémentine, yavuze ko ari ibyishimo byinshi kubera inyubako y’akagari bagiye gukoreramo. Agaragaza ko Abayobozi bagiye kujya bakora akazi neza, kandi bakagakorera ahantu heza.
Yagize ati: “Twari dusanzwe tuba mu nyubako ishaje nk’akagari ka Nyabikokora, ni ibyishimo byinshi ku bayobozi kubera ko bagiye kujya bakorera ahantu heza kandi hasa neza.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuri ubu bishimiye aka Kagari bubakiwe, kubera ko ako ubuyobozi bwakoreragamo mbere babonaga atari keza.
Nshimiyimana Valens, yagize ati: “Turashimira ubuyobozi kuba bwatwubakiye akagari, abayobozi bacu bagiye kujya bakorera ahantu heza. Bitandukanye na mbere aho wabonaga inyubako bakoreragamo ukagira ngo ni inzu y’umuturage.”
Uwingeneye Isabella yagize ati: “Turishimye cyane, barakoze cyane ntako batagize, akagari kacu urabona ko gasa neza. Ako bakoreragamo mbere nta masuku kari gafite kari kagayitse cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko aka kagari kubatswe mu buryo bujyanye n’igihe. Asaba abaturage kujya bubahiriza gahunda za Leta no kuba intangarugero nk’abaturage batuye mu mujyi.
Yagize ati: “Murabona ko muhawe Akagari keza kandi kajyanye n’igihe. Mukwiye kujya mwitabira inteko z’abaturage, mwitabire inama zibera hano ku Kagari. Ubu abayobozi batandukanye bagiye kujya babasura kubera ko mufite akagari gasa neza. Mukwiye kuba intagarugero haba mu isuku ndetse n’ibindi bikorwa byose nk’abanyamujyi.”
Ibindi bikorwa byatashwe, birimo umuhanda, Nyabikokora-Nyarurembo ureshya na kilometero 0.64 na wo uri mu Murenge wa Kirehe, ndetse n’inzu yubakiwe Murereyimana Purukeriya wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.














