Hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake none tariki 5 Ukuboza 2020, mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza ni wo wahembwe nk’uwahize indi mirenge mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Kwizihiza uyu munsi mu Rwanda byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ntacyo tutageraho dukoresheje ubwitange/ ubukorerabushake”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza Singirankabo Jean Claude yabwiye MUHAZIYACU ko uyu murenge wagiye urangwa n’amakimbirane mu miryango nk’ahandi hose yavuye ahanini kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko binyuze mu kwigisha abaturage bayobotse inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Kwigisha kenshi gahunda ya Ndi Umunyarwanda binyuze mu masibo, byatumye abaturage bacu bumva ubumwe n’ubwiyunge bikaba ari na yo mpamvu Umurenge wa Zaza ubaye uwa mbere inshuro ebyiri zikurikiranye ”
Ibyo uyu murenge wa Zaza wahembewe ni ibyagenzuwe mu mwaka wa 2019-2020.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence avuga ko abaturage bo muri aka karere bashimirwa cyane ku bikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake bakora binyuze masibo.
Ati: “Kuri uyu munsi w’ubwitange n’ubukorerabushake turashimira abaturage bacu ku bikorwa by’indashyikirwa bakora birimo kugira uruhare mu bibakorerwa, n’ubumwe n’ubwiyunge , ndetse tukanabasaba kurushaho kuko tutarajyera ku rugero rwifuzwa.”
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake mu Karere ka Ngoma, hanahembwe Isibo y’intangarugero mu bikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake yitwa ‘Urugerero’ yo mu Mudugudu wa Gatoro, mu Kagari ka Cyasemakamba Umurenge wa Kibungo; yagabiwe n’inka y’ubumanzi.
Mu mirenge 14 igize Ngoma, Umurenge wa Zaza waje ku isonga ku nshuro ya kabiri mu bumwe n’ubwiyunge wahawe igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200; ukurikirwa n’imirenge ya Rurenge na Sake.







