MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: DASSO yashyikirije umuryango utishoboye inzu yawubakiye

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
21/02/2025

Urwego rwunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Karere ka Bugesera rwashyikirije umuryango utishoboye wo mu murenge wa Shyara inzu bawubakiye, mu rwego rwo gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi nzu yubatswe na DASSO, cyabereye mu Murenge wa Shyara kuri uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2025.

Ngendahayo Aloys wahawe inzu, akaba afite ubumuga bw’ingingo bwo kuba yaracitse ukuguru, yashimiye urwego rwa DASSO avuga ko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima.

Ati: “Byanshimishije kuko byampaye icyizere cy’ubuzima kuko sinagiraga aho mba, ariko biragaragara ko ubuzima bwanjye bugisigasirwa. Rero nanjye nzakomeza kuyifata neza ntisenyuke kuko ibizasenyuka nzagerageza kubyishyiriraho.”

Reranabo Anastasia, ni umugore wa Ngendahayo Aloys, avuga ko kutagita aho kuba byabagiragaho ingaruka nyinshi zirimo kunyagirirwa mu nzu ishaje babagamo ndetse no kugira impungenge z’uko yashoboraga kubagwaho.

Ati: “Twaranyagirwaga kandi inzu twabagamo yendaga kutugwaho. Niyo mpamvu twishimye cyane kuko tubonye inzu nziza twubakiwe na DASSO.”

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Bugesera Bagambiki Donat, asobanura ko iki gikorwa cyo kubakira inzu uyu muryango, biri mu rwego rwo kuwufasha kubona umutekano w’aho kuba.

Ati: “Umutekano ni ikintu kigari gifata ubuzima bwa buri munsi. Umuturage rero udafite aho aryama, icyo arya, ativuza; ntabwo wavuga ko afite umutekano kuko hari iby’ibanze agomba kuba afite kugira ngo abe atekanye, birimo n’icumbi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye urwego rwa DASSO ku gikorwa cy’umutima bagize wo gufatanya n’Ubuyobozi b’Akarere mu kubakira abaturage batishoboye bakabona aho kuba.

Ati: “Kuba abantu bishyira hamwe nk’abakozi ubundi bashinzwe umutekano, bakabona ko umutekano w’umuturage uhera mu kuba afite n’aho aba n’icumbi, bakabigiramo n’uruhare buri mwaka bakabikora; ni igikorwa cyiza. Guha uyu muryango icumbi rero bibahaye icyizere cy’ubuzima n’imbaraga zo gukomeza gukora bakiteza imbere.”

Mu Karere ka Bugesera, abagize urwego rwa DASSO buri mwaka bakora igikorwa cyo kubakira umuturage umwe utishoboye, aho muri uyu mwaka bubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 3.2 Frw ndetse bakanoroza inka uyu muryango bubakiye inzu.

Ngendahayo Aloys n’umugore we Reranabo Anastasia bahawe inzu bubakiwe na DASSO

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Inzego z’ibanze ziratungwa agatoki mu mikoreshereze mibi y’ibishushanyombonera

Iburasirazuba: Inzego z'ibanze ziratungwa agatoki mu mikoreshereze mibi y'ibishushanyombonera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU