MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abacuruzi bari kungukira mu mikino y’Umurenge Kagame Cup

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
12/01/2025

Bamwe mu bacuruzi bakorera akazi kabo mu Karere ka Kirehe bavuga ko kuri ubu bari kubona amafaranga menshi ugereranije n’ayo bari basanzwe babona kubera imikino iri gukinwa mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025.

Ni imikino muri aka Karere ka Kirehe yatangiye kuri uyu wa 11 Mutarama 2025, aho ku rwego rw’Akarere yatangirijwe mu Murenge wa Musaza.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, bakorera hafi y’ahabereye iyi mikino, bavuga ko ubu batari gushimishwa n’umupira gusa, ahubwo n’amafaranga yiyongereye.

Mutuyimana Valentine, ukora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga avuga iyo babona abaguzi benshi mu baje kureba umupira.

Yagize ati: “Iyo habaye imikino nk’iyi, abakiriya baba biyongereye ugereranije no mu minsi isanzwe. Kubera ko kuri ubu abakiriya mfite bikubye inshuro eshatu. Ahubwo iyi mikino ige iba kenshi, kugira ngo ibyo ducuruza nabyo byunguke cyane.

Ndagijimana Faustin, na we ucuruza ibyo kurya bitandukanye yemeza ko iyi mikino yabazaniye amafaranga.

Yagize ati: “Iyo habaye imikino nk’iyi, mba niteguye gukorera amafaranga menshi cyane. Ubundi twebwe abacuruzi iyo habaye imikino nk’iyi twishima kabiri, kuko dushimishwa n’imikino ndetse tukaninjiza n’amafaranga.”

Nsengimana Aime Love ucuruza isambusa na we yemeza ko iyi mikino iyo yabaye umunsi we mu bucuruzi ugenda neza cyane.

Yagize ati: “Iyo habaye imikino nk’iyi abantu benshi baba bishimimye, kandi nanjye mba nishimye kubera ko nibwo mbona abakiriya benshi. Ubundi imikino nk’iyi ihuza amakipe akomeye ituma haza abantu benshi natwe bigatuma tubona abakiriya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko ahantu haba hateraniye abantu benshi haba hari amahirwe yo kwamamaza ibyo abantu bakora, kandi haba hari n’amahirwe y’ubucuruzi.

Yagize ati: “Muri iyi mikino dukangurira abantu kwitabira. Haba abaje gukina n’abaje gufana no gusabana. Haba ari ahantu hateraniye abantu benshi, abacuruza bagacuruza hakanatangirwa ubutumwa butandukanye. Muri ubwo butumwa butangwa rero, abikorera nabo bafata umwanya bakamekanisha ibyo bakora. Ni imikino itari gukinwa gusa bya siporo, harimo ubusabane, ariko hakaba harimo n’amahirwe y’ubucuruzi.”

Mu gihugu hose, hari gukinwa imikino y’Umurenge Kagame Cup 2024-2025. Ni imikino kuri ubu iri gukinwa hatanga ubutumwa butandukanye burimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, kutarembera mu rugo abantu bivuriza kwa muganga, kwitabira ibikorwa bya Leta birimo umuganda, kujya mu nteko z’abaturage n’ibindi; byose bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga.”

Ndagijimana Faustin, ucuruza ibyo kurya
Mutuyimana Valentine, ukora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwahawe umukoro 

Ngoma: Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwahawe umukoro 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU