Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi asaba abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo butemewe kubihagarika kuko bigira ingaruka kuri bo zanabaviramo kubura ubuzima.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, avuga ko guca ukubiri n’ubucuruzi butemewe ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu no gukumira ingaruka mbi zaterwa n’iyo myitwarire mibi.
Minisitiri Sebahizi agaragaza ko ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bubangamira ishoramari ryemewe, guhungabanya imisoro y’Igihugu, no guteza ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “Turashishikariza abacuruzi bose gukorera mu masoko yambukiranya imipaka kuko nicyo twayashyiriyeho. Abagikomeje gukora ubucuruzi butemewe bagomba guhagarika ibyo bikorwa kuko byabakururira ibihano bikomeye kandi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu, cyangwa se n’abashinzwe umutekano bakabarasa bagira ngo n’ abagizi ba nabi.”
Yakomeje asaba abacuruzi kwitabira gahunda zashyizweho na Leta zo kubafasha kubona ibibanza byo gukoreramo mu buryo bwemewe mu masoko yambukiranya imipaka, anavuga ko hari ubufasha bushyirwa mu bikorwa nk’inguzanyo, amahugurwa, no guhuza abacuruzi n’abaguzi bemewe.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorerwa ku mipaka migari ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi nka Congo; ku mipaka ya Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu, hakaba Kirehe ku Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, Burera mu majyaruguru na Kagitumba bihuza u Rwanda na Uganda. Kuri iyi mipaka yose Leta ikaba yarahubatse amasoko yambukiranya imipaka.








