Hari abacyumva amata y’amacunda, n’amavuta y’inka bashyira mu biryo cyangwa bisiga bakabyibuka mu mateka bigishijwe ariko ntibumve ko hari aho bikiba, hari n’abazi ibi kera ariko bakaba bumva gucunda ari umuco utakibaho.
Mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare hari Koperative yitwa Girubuzima Matimba igizwe n’abagore biyemeje gusigasira no kubyaza umusaruro umuco wo gucunda, bagacuruza amavuta y’inka yo kurya n’ayo kwisiga, ndetse n’amata yavuyemo amavuta bita amacunda.
Igitekerezo ngo cyaje muri 2018, abagore babiri biyemeza kubibwira abandi, batangiza koperative ari 10, ubu abanyamuryango bamaze kuba 20, banafitemo abagabo bane.
Abagabo babafasha mu mirimo itandukanye harimo kuzana amata, n’ibindi bikoresho, mbere batarabona amazi hafi, abagabo ni nabo babafashaga imirimo yo kuvoma.
Iyi koperative ivuga ko abagore bakundaga kuba bicaye bakora imirimo yo murugo, basanga no gucunda ari igikorwa cyakorerwa mu rugo kandi gifite akamaro, nuko batekereza ko bajya bakorera mu ngo zabo hanyuma bakazana amavuta bakayatunganyamo ayo kwisiga.
Mu kiganiro Cyarikora Rosette uyobora koperative yagiranye n’abanyamakuru, yagize ati: “Abagore twaricaye turavuga ngo, ariko mu bintu bikomoka ku bworozi, ntabwo dushobora kwiteza imbere? Icya mbere turi aborozi, duturanye n’aborozi benshi, kandi amata araboneka, ese ko hari ibyo twakoraga kera ubu ntabwo twabikora kandi bikaduha inyungu?”
Yakomeje asobanura ko abantu bose badakunda amavuta ya buto, anogeraho ko benshi bangira kurya ibiryo bitekesheje ubuto ko bitanga imisemburo myinshi mu mubiri, anahamya ko ari byo bituma hari abana b’abakobwa bamera amabere imburagihe.
Ati: “Aya mavuta nta kibazo ateza mu mubiri, abantu barayakunda, ntibisaba gukaranga, uteka ibyo kurya byawe, ukaza gukora muricya gikombe.”
Imashini icunda
Ubusanzwe abanyamuryango ba koperative barahuraga bagacunda bakoresheje ibisabo, gusa ngo uko iminsi yashiraga bagendaga bacika intege kubera ari umurimo usaba imbaraga nyinshi mu maboko, nibwo bagize igitekerezo cyo gushaka imashini, maze bayibona nk’inkunga.
Mu Karere ka Nyagatare hakoreraga umushinga witwa PASP watangiye ibikorwa byawo muri 2014 ugamije gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane mu bijyanye no gufata neza umusaruro no kuwushakira amasoko.
Uyu mushinga urimo gusoza ibikorwa byawo muri 2020 nyuma y’imyaka itandatu ukorera mu turere 12, wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, watewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-IFAD.
PASP ni yo yafashije Koperative Girubuzima kubona imashini icunda. Iyi mashini koperative y’i Matimba yahawe yari ifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’igice, icyo basabwaga ni ukwiyishyurira 30 ku ijana, andi aba inkunga batewe na PASP.
Cyarikora uyobora koperative ati: “Mu cyumweru kimwe twabonaga nk’ibiro nka bitanu, ariko ubungubu aho tugeze, kubera ko twabonye imashini icunda twahawe n’umuterankunga PASP, ku munsi tuba dufite ibiro birindwi.”
Iyo bafashe litiro nka 50 z’amata, litiro iba iri ku mafaranga 200, muri litiro 50 havamo ibiro bitatu by’amavuta, ariko kuko hagenderamo amata litiro 10, izindi litiro 40 ziba ari amacunda nayo agurishwa, litiro imwe bayitangira ku mafaranga 150.
Mu gukora amavuta yo kwisiga, bakoresha ibimera birimo moringa ndetse n’icyatsi cyitwa umuvumburankwavu. Umuvumburankwavu ni ibihuru (ibyatsi) kera bajyaga baca bagateka kugirango bashyire ku mubiri w’abana bato kugira ngo babarinde uburwayi ku mubiri. Ibi babyitaga kujabura.
Mu ntego zabo bagezeho harimo ko babasha kwiyishyurira mituweri, bafite intego ko buri munyamuryango mu myaka ibiri iri imbere agomba kuba afite itungo ry’inka yakuyemuri ubu bufatanye, ndetse bikaba bizanatuma koperative izajya igura amata ku banyamuryango bayo.
Ati: “Ikindi cya kabiri, intumbero ni uko umunyamuryango wese uri muri koperative, ntashobora kubura uburyo yigisha umwana, cyane cyane dufite intego ko abana bacu bazagera muri za kaminuza, kubera ubushobozi tugenda tubona.”
Amasoko yabo ari mu batuye mu mijyi irimo Nyagatare na Kigali, ndetse ubu bafite abacuruzi batatu bakorera muri Kigali babarangura amavuta.







