Abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bashishikarijwe kwitabira gufata inguzanyo mu bigo by’imari, nyuma yo kugaragaza ko kutoroherwa no kubona inguzanyo byari imwe mu nzitizi zikomeye mu iterambere ryabo.
Mu rwego rwo kubafasha kwikura muri izo mbogamizi, hari gahunda zitandukanye zashyizweho hagamijwe korohereza abahinzi kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa byabo, nk’aho Banki ya Kigali (BK), binyuze muri gahunda yayo yiswe Kungahara, ari kimwe mu bigo by’imari byigisha abahinzi uburyo bwo gufata inguzanyo no kuzibyaza umusaruro.
Ibi bikorwa birimo gukorwa ku bufatanye n’ikigo CNFA gifasha abahinzi binyuze mu mushinga w’ubuhinzi wa Hinga Wunguke.
Amakoperative y’abahinzi yitabira iyi gahunda ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8% zifashishwa mu bikorwa bitandukanye nko gutunganya imirima, guhangana n’igihe cy’ibagara, no kubona ibikoresho byo kuhira.
Twiringiyimana Jean Chrysostome, umuhinzi wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko iyi gahunda ari amahirwe yo kubaka ubuhinzi burambye no kongera umusaruro.
Yagize ati: “Tugiye kuzamura urwego rw’inguzanyo twafataga muri banki kugira ngo dushobore gukora ishoramari mu buhinzi.”
Undi muhinzi wo mu Murenge wa Nyagatare, we yashimye ko muri iyi gahunda abagore barushijeho koroherezwa kubona inguzanyo kuko bo badasabwa ingwate, ibintu byakundaga kubatera ubwoba.
Yagize ati: “Twemerewe gufata inguzanyo dushingiye ku byo dukora, kandi ni icyizere gikomeye twahawe.”
Bigaruka Faustin, umujyanama ushinzwe kwegereza abahinzi serivisi z’imari mu mushinga Hinga Wunguke, yavuze ko intego yabo ari ukwegereza abahinzi ubufasha bw’imari mu buryo buboroheye, bikabafasha kwagura ibikorwa byabo nta bwoba bwo guhomba.
Yagize ati: “Ibyo rero bituma bashira ubwoba, kandi wa muhinzi uje ubagana bakamuha serivisi nta kwikanga guhomba.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare Matsiko Gonzague yibukije abahinzi ko iterambere rikenera ishoramari, asaba amakoperative gukomeza gushishikariza abanyamuryango kwitinyuka no kwifashisha inguzanyo mu bikorwa byabo.
Yagize ati: “Umuhinzi ushaka gutera imbere arashora, kandi ntiwakunguka utashoye, abahinzi bagomba gutinyuka bagafata inguzanyo kandi koperative nazo zikabigiramo uruhari zisobanurira abanyamuryango bazo uko bikorwa.”
Muri gahunda, Umushinga Hinga Wunguke ufite inkunga ya miliyoni 29.7 z’amadolari, yashyizwe mu mishinga y’abikorera, cyane cyane abahinzi hagamijwe guteza imbere iyo mishinga no kuyitunganya ku buryo bureshya ibigo by’imari bigatanga inguzanyo byoroheje.
Kuri ubu, Hinga Wunguke ikorana n’ibigo by’imari biciriritse byibumbiye muri AMIR, bifatanyiriza hamwe gukemura inzitizi zabangamiraga abahinzi mu kubona inguzanyo; ubufatanye bwashyizwemo amafaranga agera kuri miliyoni 126 Frw.






