MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abakozi b’Akarere ka Nyagatare bihanije aba Ngoma mu mukino wa gishuti

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
18/10/2024

Umukino wa gishuti wahuje abakozi b’Akarere ka Nyagatare n’ab’Akarere ka Ngoma warangiye Nyagatare ihaye isomo rya ruhago Ngoma iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wari ugamije gukangurira abayobozi n’abaturage gukora no gukunda siporo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, ukaba wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare.

Uyu mukino watangiye ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ikina neza nk’ikipe yari iwayo ariko na Ngoma ikanyuzamo igakina, ku munota wa 34 Nkurikiyumukiza Jean de Dieu wari wambaye nimero 14 yafunguye amazamu ku burangare bwa ba myugariro ba Nyagatare, ariko nyuma y’umunota umwe gusa Gatera Jean Pierre wari wambaye nimero 15 yaje kwishyura iki gitego ku ruhande rwa Nyagatare.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Ku munota wa 82 Hakizimana Ildephonse yatsindiye igitego cya Kabiri Nyagatare maze nyuma y’iminota itanu gusa Gatera Jean Pierre aza gushyiramo agashinguracumu.

Kapiteni w’ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare, Habineza Longin yavuze ko ibanga bakoresheje batsinda Ngoma ngo ni umubare munini w’abakinnyi bari bafite bagendaga basimburana, ndetse ni umukino wo kwishyura yijeje ko bazawutsinda.

Kapiteni w’ikipe y’abakozi b’Akarere ka Ngoma, Bacyengana Janvier we yavuze ko bishimira kuba banogeje umubano bafitanye n’Akarere ka Nyagatare nubwo batsinzwe, yavuze ko bategura uyu mukino batari bagamije cyane gutsinda cyangwa gutsindwa ahubwo byari ukumenyana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen we yagize ati” Hasanzwe hariho gahunda za siporo mu Karere, harimo siporo rusange na siporo ya nimugoroba, uyu munsi rero twavuganye na bagenzi bacu mu nzira yo kwishima no kugira ubuzima bwiza. Ikindi ntabwo twakwigisha abandi siporo twe tutayikora ndetse tukanamenyana tukugurana ibitekerezo bizadufasha gusohoza inshingano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque we yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mukino yari ukumenyana.

Yagize ati” Uyu munsi twaje hano gukina mu buryo bwo gusabana kuko abakozi baba bakorera mu buryo bumwe, yego twatsinzwe ariko nabo bafite ubundi butumire bazaza iwacu i Ngoma tuzabatsinda uko byagenda kose ariko igikomeye ni ubusabane no guhuza abakozi.”

Abayobozi b’Uturere twombi kandi bibukije abakozi ko bahuriye kuri byinshi birimo kuba barubakiwe sitade zimeze cyimwe, bafite amakipe y’umupira w’amaguru akina icyiciro cya Kabiri ndetse no kuba bagira siporo ya nijoro.

Bavuze ko kandi hari ibyo bakwigiranaho birimo ibanga Nyagatare yakoresheje iba iya mbere mu mihigo ndetse no kuba Ngoma ihinga cyane urutoki.

Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Nyagatare
Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Ngoma

Ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU