Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko icyiciro cya mbere cy’imishinga ya SAIP na RDDP cyagenze neza, haba mu buhinzi no mu bworozi, bukifuza ko icyiciro cya kabiri cy’iyi mishinga habaho akarusho.
RDDP nk’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, icyiciro cyawo cya mbere mu Karere ka Gatsibo cyatangiye mu mwaka wa 2020 kiza kurangira 2023.
Muri iyi myaka yose hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutanga imbuto z’ubwatsi bw’inka, bwatewe kuri hegitari 847, hubatswe Nayikondo 12, aborozi bagera kuri 545 bafashijwe kubona ibyuzi bihangano (Damsheets), hahuguwe kandi abafashamyumvire bagera kuri 48. Ibi byose n’ibindi byinshi bigamije guteza imbere ubworozi no kongera umukamo muri Gatsibo.
Umushinga SAIP (Sustainable agriculture intensification and food security) ni umwe mu mishinga yunganira abahinzi n’aborozi, ikiciro cyayo cya mbere mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bakoze byinshi harimo kubaka inzu zikorerwamo ubuhinzi (Green House), hatanzwe imashini zuhira imyaka, byose bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko icyiciro cya mbere cy’iyi mishinga yaba SAIP na RDDP cyagenze neza, kandi ko cyahinduye byinshi mu mibereho myiza y’abaturage haba mu buhinzi ndetse n’ubworozi, nkuko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard.
Yagize ati: “Imishinga yombi yaba uwa SAIP ndetse na RDDP icyiciro cyayo cya mbere cyagenze neza, nka SAIP ya mbere yaradufashije cyane mu makoperative y’ubuhinzi, aho badufashije mu kongera ingano y’umusaruro no kuwongerera agaciro hubakwa inganda ziwutunganya, RDDP nayo nubwo yaje itinze yaradufashije cyane.
Yakomeje agaragaza ko mu cyiciro cya kabiri cy’iyi mishinga, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bubitezeho ko bazongera imbaraga mu buhinzi, hibandwa ku bikorwaremezo byo kuhira, ku buryo hajya hahingwa ibihembwe bitatu mu mwaka no kongera ubwiza bw’inka zitanga umukamo.
Ati: “SAIP ya kabiri turifuza ko bazadufasha kongera umusaruro mwinshi kandi aho bishoboka duhinge sizoni (ibihembwe) eshatu mu mwaka. Ubundi tumenyereye guhinga ebyiri, iya gatatu abantu ntibayihinge kubera izuba, twizeye ko bazazana uburyo bwo kuhira haba mu bishanga n’imibande. RDDP ya kabiri nayo twizeye ko izadufasha mu bworozi hibandwa ku kongera ubwiza bw’inka zitanga umukamo tubone amata menshi, ubwo hakubiyemo no guhinga ubwatsi bw’amatungo kandi butanga umukamo, kubaka ibiraro no kubona amazi ahagije ku borozi.
Gatsibo ni Akarere kari kuzamuka mu bikorwa by’ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe iyi mishinga yaba iteye inkunga abakora ibi bikorwa, abaturage bakwihaza mu biribwa ndetse n’umukamo ukiyongera.
RDDP nk’umushinga ugamije kongera umukamo, mu cyiciro cyayo cya kabiri barateganya gukoresha miliyoni 124 z’amadolari ya Amerika, mu gihugu hose.








