Aborozi bo mu Mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Gasange na Muhura, bagemura amata y’inka zabo ku ikusanyirizo rya Koperative ya Murambi Dairy Cooperative Society (MUDACOS), bishimira ko mu gihe bamaze bagemura umukano wabo kuri iyi koperative byabateje imbere.
Koperative ya MUDACOS iherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, yakira nibura amata angana na litiro 2,500 mu gihe cy’imvura na litiro 1,800 mu gihe cy’izuba, ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera ku 194.
Aborozi bagemura kuri iyi koperative, bavuga ko bishimira kuba babona aho bagemura umukamo wabo habegereye, kandi ko bimaze kubateza imbere mu buryo bugaragara. Uyu ni Burora Mathias utuye mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Kiziguro.
Agira ati: “Ntangira kugemura umukamo wanjye hano ntabwo byari bimeze neza, amata y’inka zange nta soko yari afite ariko nyuma yo kubona iri kusanyirizo ubuzima bwarahindutse, ubu dushobora kwaka inguzanyo mu bigo by’imari bitandukanye kandi tukishyura neza tugakora ibikorwa biduteza imbere.”
Burora akomeza agira inama bagenzi be baborozi, kujya bajyana umukamo wabo ku ikaragiro kuko birimo inyungu nyinshi, akanemeza ko kuhagurira amata, uba utwaye amata yujuje ubuziranenge kuko aba yabanje gupimwa.
Ati: ” Iyo utagemura amata kuri diary ntabwo ibigo by’imari bishobora kuguha inguzanyo bishingiye ku mukamo wawe, ikindi abakeneye kuyagura hano aba yabanje gufatwa ibipimo bitandukanye ku buryo utwara amata yujuje ubuziranenge.”
Katabarwa Medard avuga ko yatangiranye na Koperative MUDACOS, yemeza ko kuva yatangira kugemura kuri iyi Koperative ari bwo yatangiye gukora ku mafaranga y’amata y’inka ze.
Ati: “Kugemura amata kuri koperative ni byiza cyane, kuri ubu bari kuduha 400 Frw kuri litiro imwe, ayo mafaranga ni menshi adufasha kwiteza imbere tukagura ubwatsi bw’inka ndetse tukanazivuza mu gihe zarwaye, mbese idufatiye runini.”
Umuyobozi wa koperative MUDACOS Ntigurirwa Habibu, yemeza ko iyi koperative yahinduye ubuzima bwa benshi cyane, baba aborozi bahagemura amata, abakozi bayikorera ndetse n’abacuruzi baza kuhagurira amata.
Ati: ” Icya mbere abantu bakura hano amata baba bizeye ko yujuje ubuziranenge kubera ko aba yafashwe ibipimo bitandukanye, mu bijyanye n’ubukungu umworozi ugemura hano amata kuri ubu ahabwa amafaranga afatika bitewe naho igiciro cyayo kigeze, mbese aborozi ba hano barabyinira ku rukoma.”
Akomeza agaragaza ko nubwo hari byinshi Leta y’u Rwanda yabagejejeho, ariko banasaba ko bakwiye kwegerezwa uruganda mu karere ka Gatsibo, rutunganya ibiryo by’amatungo, byongera umukamo.
Ati: “Kubona ibiryo byongera umukamo by’uruganda, biracyahenze cyane, bibaye byiza twabona uruganda mu karere kacu ka Gatsibo, amata ntabwo ashobora kugabanuka mu gihe cy’izuba.”
Koperative, Murambi Dairy Cooperative Society (MUDACOS) yabonye ubuzima gatozi mu mwaka 1999, kuri ubu bafite imodoka igemura umusaruro wabo ku masoko atandukanye ndetse n’imashini zihinga zikanatunganya ubwatsi bw’amatungo, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 78 z’amafaranga y’u Rwanda harimo na nkunganire ya Leta ya miliyoni 39 Frw.






